Tennis: U Rwanda na Kenya zizahagararira Akarere ka 4 mu gikombe cya Afrika
Irushanwa mpuzamahanga ry’Akarere ka 4 muri Tennis ryaberaga i Kigali mu Rwanda guhera ku itariki ya 03.05.2022, ryasojwe ku cyumweru tariki 08.05.2022

Umutoza w’umunyakenya Joe Kalanja wari muri iri rushanwa yatangarije Brightafrica.rw ko urwego rwa’abakinnyi bo mu kaere ka Tennis ruri hasi ugereranyije na za Misri, Maroc ndetse na Afrika y’Epfo.
Yagize ati ’’Birasaba guhozaho hakabaho imikino ya gicuti kandi mpuzamahanga byibuze igakinwa buri cyumweru kugiranga tugere ku rwego mpuzamahanga twifuza’’.
Perezida w’Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda Hon.Karenzi Theoneste yavuze ko iyi ari inshuro ya mbere habaye irushanwa ryo kuri uru rwego mu Rwanda.
Yishimiye uko iri rushanwa yagenze. Yagize ati ” Iri rushanwa ryateguwe kandi risozwa neza nkuko Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Tennis ku isi ITF ribyifuza’’.
Perezida Karenzi yavuze ko u Rwanda rwitwaye neza dore ko rusanzwe ari urwa mbere mu karere ka 4 bakuye itsinzi muri Tanzania.
Buri kipe ya mbere muri buri cyiciro, ni ukuvuga u Rwanda mu batarengeje imyaka 16, abakobwa n’abahungu ndetse na Kenya mu batarengeje imyaka 14, abahungu n’abakobwa babonye itike yo kuzahagararira akarere ka kane (zone 4), mu mikino y’Afurika izaba mu kwezi kwa 6 (Kamena), 2022.
Amakipe yitabiriye iri rushwa ryiswe “ITF/ Cat East African Junior Team’s Championships for 14 & 16 & under (AJTC) ni Uganda, Tanzania, Burundi, Kenya, Comoros n’u Rwanda.


ABAHUNGU U-16.
1. Rwanda 4 pts
2.Burundi 3 pts
3.Kenya 2 pts
4.Uganda 1 pt
5.Tanzania 0
ABAKOBWA U-16
1.Rwanda 5 pts
2.Kenya 4 pts
3. Tanzania 3 pts
4. Uganda 2 pts
5. Burundi 1 pt
6. Comoros 0
ABAHUNGU U-14
1. Kenya 4 pts
2. Burundi 3 pts
3.Uganda🇺🇬 2 pts
4. Tanzania 1 pt
5. Rwanda 0
ABAKOBWA U-14
1. 🥇🏆Kenya 4 pts
2. Tanzania🇹🇿 3 pts
3.Burundi 🇧🇮2 pts
4. Uganda 1 pt
5. Rwanda 0
Karenzi Christophe
