Intandaro y’uruhuri rw’amakosa y’abasifuzi: Ni ruswa, kudahembwa cyangwa ubuswa?
Rurangirwa Aaron uyobora Komisiyo y’abasifuzi mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), yavuze ko amakosa menshi ari kugaragara muri iyi minsi ashobora kuba arimo guterwa no kutitoza bihagije mu gihe kandi yemeye ko bamaze iminsi badahabwa amafaranga bagombwa.
Mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere n’icya Kabiri mu mupira w’amaguru zigeze ku munsi wa munani, abasifuzi icyenda n’abakomiseri b’imikino babiri bamaze guhagarikwa kubera amakosa yo mu kibuga.
Benshi mu bayobozi b’amakipe n’abakunzi b’imikino bari kugaragaza kutishimira ibyemezo amakipe yabo afatirwa n’abasifuzi akenshi bigira uruhare mu kugena ibiva mu mukino.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rurangirwa Aaron ushinzwe abasifuzi muri FERWAFA, yavuze ko mu isesengura bakoze basanze urwego rw’abasifuzi rushobora kuba rwarasubiye inyuma, ariko na none hari abagaragaza imyitwarire itari myiza bataramenya ikiyitera.
Ati “Abasifuzi bashobora kuba batitoza bihagije kuko buriya abasifuzi ntabwo batandukanye cyane n’abakinnyi. Kuriya abakinnyi bitoreza amarushanwa n’imikino, n’abasifuzi bitoreza imikino. Bashobora kuba bararegejemo gakeya. Twabakoresheje Shampiyona igiye gutangira kuko buri igihe iyo Shampiyona igiye gutangira tubakoresha amahugurwa ya tekinike muri ‘théorie’ na ‘pratique’ kugira ngo bitegure imikino. Iyo myitozo rero isaba kuyihozaho kugira ngo ujye mu mwuka wo gusifura.”
Yakomeje agira ati “Muri ibi bihe bya COVID-19, hari uburyo abasifuzi batabonye imikino myinshi, nk’uko n’abakinnyi iyo batabonye imikino myinshi hari ukuntu urwego rwabo rusubira hasi, n’abasufizi ntabwo bitandukanye. Ariko sinareka kuvuga ko harimo n’urundi ruhare rwabo rw’imyitwarire tutazi iyo ariyo, itari myiza, ni yo mpamvu biriya bihano biri gufatwa kugira ngo bongere bakanguke, bitoze kandi basifure uko bisabwa.”
Abajijwe niba ntaho bihurira na ruswa ikunze kuvugwa [n’abakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye] cyangwa kuba aba basifuzi badaheruka guhembwa, Rurangirwa yavuze ko bigoye kwemeza ko umusifuzi yariye ruswa nta bimenyetso.
Icyakora yemeje ko uduhibazamusyi bagenerwa ku mikino bazaduhabwa muri iki cyumweru.
Ati “Ibijyanye no kudahembwa, guhembwa nta kibazo gihari barahembwa, n’ubu igihembo cyabo cy’imikino bamaze iminsi bakora bagomba kukibona bitarenze iki cyumweru. Nta kibazo gihari, ntabwo umuntu yarega FERWAFA ko idahemba, barahembwa.”
“Icya ruswa twebwe nk’urwego rwa tekinike, ntabwo tucyumva neza kuko kugira ngo ushinje ruswa umuntu ni uko uba wamufashe ayakira, ugafata n’uwayimuhaye. Iyo bavuze ruswa bavuga abantu babiri, ibyo rero iyo utabifitiye ibimenyetso ntabwo ushobora kubishyira imbere. Twe rero icyo tureba, umuntu yarya ruswa, atarya ruswa, iyo akosheje turamuhana. Ariko hari igiye kizagera inzego zibishoboye zibijyemo kandi zizagikemura niba gihari.”
IGIHE yabajije Rurangirwa igisubizo batekereza ku makosa akomeje gukorwa n’icyakorwa kugira ngo abasifuzi bahagarikwa bagabanuke, avuga ko bagiye kujya bategura amahugurwa hagati mu cyumweru ndetse basabye FERWAFA kugabanya imikino yabaga muri iyo minsi.
Ati “Bitarenze kuwa Gatatu imyitozo iratangira, ibyo twasabye FERWAFA ni uko iriya mikino iba hagati mu cyumweru yagabanyuka kuko iyo habaye imikino ibiri mu cyumweru ntabwo natwe tubona umwanya wo kubatoza. Ariko habaye umukino umwe mu cyumweru, hagati mu cyumweru twabona uwo mwanya wo kubatoza.”
Yakomeje agira ati “Ejo ku wa Gatatu, tuzatangira imyitozo kandi buri cyumweru uko tubonye igihe, hagati mu cyumweru tuzajya tubatoza, bitabujije ko na bo ku giti cyabo bitoza. Imyitozo twe tubaha ni rusange. Abakinnyi ni nk’abasifuzi, byibuze bitoza gatatu mu cyumweru. Iyo atitoje izo nshuro ntabwo aba ari ku rwego rwiza.”
Ku bijyanye no kuba abasifuzi bo mu Rwanda benshi bakora aka kazi ariko bafite n’indi mirimo bamaramo amasaha menshi ku buryo byabangamira imyiteguro bagira mbere y’imikino, Rurangirwa yavuze ko bitakababujije gushaka amasaha make yo kwitoza ku buryo baguma ku rwego rwiza.
Ati “Abasifuzi bacu ntabwo ari abanyamwuga, ntabwo batunzwe n’uwo mwuga, gusifura byunganira indi mirimo bakora, ariko iyo umuntu ashaka kwitoza ntabwo yabura amasaha make yo kwitoza. Uwo mwitozo rusange tubahamagariramo, birashoboka ko bamwe baba bahuze kubera akazi kabo, ntabwo twabarenganya, ariko natabona uwo mwanya akwiye gushaka undi mwanya ku buryo yitoza.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David, yabwiye IGIHE ko batazihanganira abasifuzi bakora amakosa.
Ati “Icyo tutazihanganira ni amakosa, nibadakora neza nk’abanyamwuga ni ukuzajya tubafatira ingamba. Niba usanzwe uri umusifuzi mpuzamahanga, uyu munsi ntabwo ari bwo wakabaye ubikora nabi. Turacyabikorera ubucukumbuzi. Ntabwo twishimira abantu bakora nka biriya, abafana bihangane kuko byose turabibona. Icyo umufana aba ashaka ni uko ikipe ye itsinda cyangwa igatsindwa ariko umukino wasifuwe neza.”
Abasifuzi bo mu Rwanda nta mushahara wihariye bagenerwa uretse amafaranga bishyurwa ko basifuye umukino runaka ariko nabwo ashobora kuza nyuma y’imikino itanu cyangwa icumi (yarabaye ibirarane by’igihe kirekire).
Mu Rwanda, iyo umusifuzi apanzwe ku mukino runaka, tuvuge wenda ari buve i Kigali akajya gusifura i Rusizi, aba agomba kwimenyera buri kimwe noneho amafaranga akazayahabwa nyuma.
Imibare iheruka kubonwa [mu 2020] igaragaza ko gusifura umukino w’Icyiciro cya Mbere mu bagabo wabereye i Kigali, umusifuzi ahabwa ibihumbi 17.2 Frw ariko iyo wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga, we ahabwa ibihumbi 23.5 Frw mu gihe gusifura umukino w’abagore wabereye i Kigali, umusifuzi ahabwa 9100 Frw.
Iyo bigeze ku mikino yabereye mu Ntara, i Musanze (Kigali- Musanze) umusifuzi ahabwa ibihumbi 27.6 Frw, i Rusizi ni 62,760 Frw, Rubavu- Rusizi ni 61,700 Frw, Kigali- Nyagatare ni 34,960 Frw, Kigali- Huye cyangwa Nyamagabe ni 27,740 Frw.
Iyo bigeze ku bakomiseri b’umukino, bo bafata menshi kurusha abasifuzi aho nk’urugero rw’uwakoze umukino wabereye i Rusizi yavuye i Kigali, ahabwa 71,760 Frw.
Mu 2022, FERWAFA yateganyije ko ibijyanye n’imisifurire byose bizatwara miliyoni 249,6 Frw arimo miliyoni 204,1 Frw yo kubahemba [harimo n’ibijyanye n’ingendo] n’andi agera kuri miliyoni 45,5 Frw y’amahugurwa bako.
Inkuru ya Igihe
