Niyonkuru Samuel yegukanye  ‘’Kivu Belt Race’’

Share Now

Isiganwa ry’Amagare “Kivu Belt Race” ryabereye mu karere ka  Rubavu  ku Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023,  ryagaragaje  urwego ruhambaye  ku musore Muhoza Eric wo muri Bike Aid afatanyije na Niyonkuru Samuel.

Iryo siganwa  ryarimo imibare myinshi  ryegukanywe na Niyonkuru Samuel  wo muri club InovoTech

Ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu makipe 17 harimo ibitsina byombi, abana bato ingimbi n’abakuze.

Mu bakuze bari munsi y’imyaka 23 ndetse no hejuru yayo, bahagurukiye rimwe ahagana saa Sita bafata inzira yerekeza mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu aho bagombaga gukora ibilometero 7,1 bakazenguruka inshuro 15.

Niyonkuru Samuel

Amakipe yitabiriye akaba asanzwe ari ay’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), ayatumiwe ndetse n’ikipe imwe ikina ku rwego Nyafurika.

Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel kongeraho Tuyizere Étienne wa Benediction, uko ari batatu babaye abakinnyi bakiri bato bitwaye neza kuko bafite munsi y’imyaka 23

Perezida wa FERWACY Murenzi Abdallah (iburyo) yereka umuyobozi w’Akarere ka Rubavu  Kambogo Ildephonse tekinike zirimo gukoreshwa

Perezida wa Ferwacy, Murenzi Abdallah, yavuze ko amasiganwa nk’aya azenguruka (circuit), atuma abaturage bareba neza isiganwa.

Ati “Mwabonye amasiganwa dufite muri uyu mwaka uko azaba ameze, n’andi azaba akomeye. Uburyo Abanyarwanda nka Muhoza bitwaye muri Tour du Rwanda, bigaragaza ko bakomeje imihigo yo guha umukoro bagenzi babo bagomba kongeramo imbaraga.”

Murenzi yagarutse ku myiteguro y’irushanwa mpuzamahanga ry’Isi  (Championnat du monde)  rizabera mu Rwanda muri 2025, asanga iri bashoje  ryigisha abakinnyi uburyo bwiza na tekiniki nshya zo gukina. Agaragaza ko intera  yari  ngufi ariko hasaba abakinnyi kwihuta cyane ati bizabategurira kwitwara neza mu kuzenguruka Kigali muri Shampiyona y’Isi ya 2025.

Mbere y’uko isiganwa ritangira, umukinnyi usoza kuzenguruka inshuro ya mbere yari yemerewe guhabwa ibihumbi 20, hatabariwemo ibihembo biteganyijwe umukinnyi wegukanye isiganwa.Uwiduhaye  niwe wegukanye iki gihembo  cyo kwegukana inshuro ya mbere yo kuzeruka.

Mu rwego rw’abakobwa, Xaverine Nirere niwe wegukanye itsinzi

Xaverine Nirere ahabawa igihembo

Rafiki Uwimana ni  umutoza wamaze igihe kigera ku myaka 20 akina umukino w’amagare,Ubu ni umutoza w’ikipe yitwa  Rafiki  EL May izwi kwa Mayaka  i Nyamirambo, mu mujyi wa Kigali. Nyuma yo gukina yashakishje akazi yakora gashobora gutuma yaguma mu mikino y’amagare.

Ni muri urwo rwego yagiriwe icyizere na Federation y’u Rwanda y’amagare  FERWACY na Minisiteri ya siporo MINISPORTS.

Mu kiganiro na brightafrica.rw yavuze ko  yagiye mu  mahugurwa atandukanye y’ubukanishi  harimo ayo ku rwego rwa UCI, akaba ari umukanishi w;amagare ku rwego rw’ikipe y’igihugu.

Rafiki Uwimana

Nyuma yaho yagize igitekerezo cyo kuzamura abana akaba yakora umwuga w’ubutoza. Yagize ati ‘’Numvise ngomba gukoresha izina ryanjye hamwe na Club nakuriyemo kugirango mfashe abana cyane cyane ko umusaza wacu Mayaka Emmanuel  amaze kwitaba Imana, narebye ko  ntawundi  usigaye wo kuba yafasha abana ngo bazamuke mfata icyemezo  cyo kubatoza’’.

Mu bana  atoza bari munsi y’imyaka 16-17 bahatanye mu irushanwa rya “Kivu Belt Race”  Nshuti Kevin niwe wabaye uwa mbere.

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *