Nyamwasa Praise yegukanye irushanwa rya Esports 2026
Karenzi Christophe
Aya marushanwa yo ku rwego rw’igihugu yamaze iminsi ibiri muri BK Arena, i Kigali akaba yitabiriwe n’abakunzi b’imikino yo kuri mudasobwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga (Esports) mu Rwanda.
Aya marushanw akaba yaratangiye ku itariki ya 21 Kanama 2026 habanje eFootball ikinirwa kuri telefoni hanyuma tariki 23 z’uku kwezi haba EAFC ikinirwa kuri PlayStation. Nyamwasa Praise Stevens akaba yegukanye iri rushanwa yahembwe igikombe n’amafaranga Miliyoni 1 y’ amanyarwanda.

Abakinnyi Atta, Tresor Irasubiza na Franklin Gacinya na bo babonye itike yo kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’Afurika, nyuma yo kugera muri ½ cy’irangiza.
Ku nshuro ya kabiri, SBA Esports Cup iteganyijwe guhuza abakinnyi 32 baturuka mu Rwanda, Kenya, Afurika y’Epfo, Madagascar, Nigeria, Côte d’Ivoire, Misiri na Maroc. Irushanwa rya EA SPORTS FC ryo ku rwego rw’Afurika rizatangwa n’ibihembo bingana na 10,000 by’amadolari ya Amerika (US$10,000).
Irushanwa ry’igihugu ryitabiriwe n’abakinnyi 20, aho hakoreshejwe imikino yo gukuranamo kugeza hasigaye abakinnyi 8 bageze muri ¼ cy’irangiza, hanyuma hasigara 4 bageze muri ½ cy’irangiza. Aba bakinnyi bane bose, hatitawe ku myanya bari kurangizaho, babonye itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rw’Afurika.
Mu kiganiro na brightafrica.rw Nyamwasa yavuze ko iyu ari intsinzi Iyi ntsinzi izanye igitutu gikomeye.
‘’ Ni ikimenyetso. Turashaka gushimira SportsBiz Africa, kuko iki ni ikimenyetso cy’uko nyuma y’igihe kirekire dutegereje, hari ikintu gikomeye kandi gifatika kigiye kuba. Mu bindi bihugu, hari abantu babona amafaranga buri munsi kubera ibyo bakora.”
Praise yagarutse ku mpano abana bafite, agaragaza ko babonye amahirwe gusa yo kwerekana impano bayaba ari byiza.
Yagize ati ’’Nkuko bakurikirana izindi siporo harimo tennis, umupira w’amaguru n’ini mikin, kuri Sportsbiz ni ishoramari rito gusa kandi ntabwo bisaba ishoramari nyinshi ariko duhozeho gushyigikira uyu mukino’’ .‘’ Ikintu nifuza ni uko Abana bahabwa amahirwe, ugiye nk’i Nyamirambo n’ahandi hirya no hino mu gihgu nibwo wabona ko abana bakunze uyu mukino’’. Praise Stevens

Nyamwasa Praise Stevens
Nyamwasa byumwihariko arasaba ko habaho amarushanwa ahoraho.‘’Habe amarushanwa ahoraho nicyo giha abo bana courage yuko ibi bintu batabikinira ubusa. Habeho amarushanwa ngaruka kwezi ibi bizafasha abakinnyi mu gihugu kuzarushaho guter’imbere. ’’. Nyamawasa yashoje ijambo rye agira ati ‘’ Nibahe amahirwe abana, impano barazifite muri SportsBiz Africa Esports Cup’’

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umuyobozi ushinzwe umushinga muri SportsBiz Africa, Bridget Mutoni, yavuze ko iri rushanwa rigamije gufasha abakina imikino ya Esports muri Afurika kumenyekana no kubona amahirwe menshi, ndetse no kugaragaza amahirwe aboneka hanze yo gukina gusa.
Mutoni yavuze ko Esports n’imikino yo kuri mudasobwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byabaye inganda nini, avuga ko muri uru rwego harimo amahirwe mu gutegura ibirori, gutanga ibitekerezo ku mikino, kuba abasifuzi, guteza imbere imikino ndetse no mu burezi.
SportsBiz Africa Esports Cup 2026 ibaye ku nshuro ya kabiri iri rushanwa nyafurika ribayeho, nyuma y’uko ritangijwe mu 2025.

Abakinnyi begukanye intsinzi

Abakinnyi


