Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi  U17  ku mwanya wa nyuma mu itsinda

Share Now

 Ni imikino irimo kubera mu gihugu cya Ethiopia kuva tariki 15 Ugushyingo 2025. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa Gatatu muri iyi mikino ya CECAFA.

Ni umukino u Rwanda rwakinnye na Somalia y’abatarengeje iyi myaka urangira itsinzwe ibitego 3-0. Ni umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yarushijwe na Somalia kuko urebye uburyo u Rwanda rwaremye bwari bucye ugereranyije na Somalia.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda U17

Uyu wabaye umukino wa Gatatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye ndetse yose ntabwo irabasha gutsinda umukino n’umwe ndetse yinjije igitego kimwe gusa.

Umukino wa mbere ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye na Ethiopia itsindwa ibitego 2-0, umukino wa Kabiri yawukinnye na Kenya itsindwa ibitego 2-1 ndetse n’uyu yatsinzwe na Somalia.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino itatu maze yo itsindwa igitego kimwe cyonyine. Kugeza ubu u Rwanda mu itsinda A ruri ku mwanya wa nyuma nta nota na rimwe rufite.

Ubwanditsi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *