Abanyamuryango ba Gicumbi Handball bitoreye Komite
Ikipe y’umukino w’Intoki wa Handball y’Akarere ka Gicumbi (Gicumbi HBT), ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 yatoye ubuyobozi bushya. Ingingo ni imwe yizwe kwari ugutora Komite nshyashya y’Ikipe.
Nizeyimana Felicien yatorewe kuba Perezida, Ndayambaje Laurent atorerwa umwanya wa Visi Perezida wa mbere, Muhoza Jacques atorerwa kuba Visi Perezida wa kabiri, Kaneza Eric atorerwa umwanya w’Umunyamabanga (SG), Umunyurwa Ernestine yatorewe umwanya w’Umubitsi, Ngarambe Francois Xavier atorerwa kuba Umuyobozi wa Tekiniki (Directeur Technique).
Abajyanamabatowe ni Twajamahoro Herman, Mbarushimana na Dr.Gitera Joseph.
Akanama nkemurampaka katowe, kagizweNa Dr.Kurujyibwami Celestin, Karenzi Christophe na Mutumwa Vincent.
Komisiyo ishinzwe ubugenzuzi (Audit) ni Ayimana Fabien, Ntaribitse John na Habiyakare Appolinaire
Komisiyo iyamamazabikorwa, hatowe Mukama Aimable, Uwimana Adolphe, Munyaneza Augustin na Ndatimana Jean Baptiste.
Iyi komite ikaba yatowe n’abanyamuryango 17 bari muri iyi inteko rusange.

Mu kiganiro na Brightafrica.rw, Perezida Nizeyimana Felicien yavuze ko ingengabihe izagenga Gicumbi Handball Team mu gihe cy’imyaka 4, harimo ibikorwa by’ingenzi kandi birambye ku buryo bazashaka abafite impano yo gukina umukino w’intoki, harimo abana bazasimbura cyangwa bakunganira abo bafite muri iki gihe.
Yagize ati ‘’Aho kugirango tuzajye dushaka abakinnyi hirya no hino, tuzajye twirerera abakinnyi bave mu bana bo muri aka karere nibwo tuzaba twubaka ikipe y’igihe kirambye’’
Yavuze kandi ko komite izakomeza gukorana n’Ubuyobozi bwa Gicumbi nk’umuterankunga mukuru kuzagirana imikoranire ya hafi kandi inoze.
Nizeyimana yasabye Akarere ka Gicumbi gukomeza ubufatanye kugirango ikipe ikomeze itere imbere. Yasabye abanyamuryango kugira ingamba z’uko batera ingabo mu bitugu Akarere kugirango bunganire amikoro y’Akarere kuberako gafasha n’andi makipe.
Abanyamuryango bakaba biyemeje kuzashyiramo intege ku bijyanye n’umutungo ukiyongera.
Iyi komite izayobora ikipe ya Gicumbi mu gihe y’imyaka 4.

Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi HBT Kaneza Eric arashimira Komite igiyeho asanga ubu imaze kuzura kuburyo yizera ko bagiye gusenyera umugozi umwe. Komite yarisanzweho imaze imyaka 2 ikaba itari yuzuye kuburyo Kaneza yakomatanyaga ubunyamabanga ndetse no kuyobora by’agateganyo ikipe.
Ikipe y’umukino w’Intoki wa Handball y’Akarere ka Gicumbi (Gicumbi HBT), uretse igikombe iheruka gutwara cy’Intwari uyu mwaka, yegukanye igikombe cy’Igihugu.
Shampiyona y’igihugu y’umukino w’Intoki wa Handball mu Rwanda, izatangira ku mugaragaro ku itariki 25.02.2023


Karenzi Christophe
