RED Tabara yigambye igitero gishya mu Burundi, yerekana ibyo yangije

Share Now

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara werekanye ibyo wangiririje mu gitero wagabye muri komini Gihanga, intara ya Bubanza mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2024.

RED Tabara kuri uyu wa 26 Gashyantare yigambye ko ari yo yagabye ibitero bibiri ku birindiro bya gisirikare biri ku mugezi wa Mpanda n’ibindi biri ahitwa ‘Kwa Ndombolo’ muri zone Buringa.

Yemeje ko yishe abasirikare batandatu b’u Burundi, isenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD. Iti “Abasirikare batandatu bishwe, ibiro bya CNDD-FDD birasenywa, intwaro n’amasasu birafatwa.”

Uyu mutwe washyize hanze amafoto y’impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi wafashe, imbunda za AK-47 wafashe n’ibiro bya CNDD-FDD wasenye. Wafashe kandi ibendera ry’iri shyaka.

RED Tabara yateguje ko izakomeza kugaba ibitero mu Burundi kugeza igihe “Leta ya CNDD-FDD” izahagarika gutera ubwoba abaturage, ikanemera ko habaho ibiganiro bidaheza bigamije gushaka amahoro arambye muri iki gihugu.

Uyu mutwe witwaje intwaro waherukaga kugaba igitero muri zone Gatumba mu ntara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2023, utangaza ko wiciyemo abasirikare 9 n’umupolisi umwe.

Akenshi ugaba ibitero uturutse mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho umaze igihe kinini ushinze ibirindiro.

Bamwe mu banyamakuru bo mu Burundi bavuga ko ahagana Saa Tatu z’ijoro, muri Buringa humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu, ubwo abasirikare ba Leta n’aba bitwaje intwaro bahanganaga.

Nk’uko amakuru abivuga, iki gitero cyari kigambiriye ahanini abasirikare barinda umuhanda munini wa RN5, kandi ngo cyakomerekeyemo bamwe muri bo.

Akomeza avuga ko hari abaturage bagera kuri batandatu baba bapfiriye muri iki gitero, ariko ntacyo Leta y’u Burundi irabivugaho kugeza muri iki gitondo cyo ku wa 26 Gashyantare 2024.

Usibye ibiro bya CNDD-FDD byarashweho igisasu, bigasenyuka, bivugwa ko hari n’imodoka ebyiri zishobora kuba zatwitswe, zigakongoka.

Harakekwa uruhare rw’umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara muri iki gitero, cyane ko ari wo wonyine wigamba gutera Ingabo z’u Burundi imbere mu gihugu. Gusa kuri iyi nshuro, ntacyo watangaje.

RED Tabara yaherukaga kugaba igitero muri zone Gatumba, Intara ya Bujumbura tariki ya 22 Ukuboza 2023. Icyo gihe yemeje ko yishe abasirikare icyenda n’umupolisi umwe, Leta y’u Burundi iyishinja kwica abasivili 20.

Inkuru ya Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *