Perezida wa Rayon Sports yijeje abakunzi bayo gushyira akadomo ku bibazo biyibamo akabahundagazaho ibyishimo

Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yacyuye igihe iyobowe na Murenzi Abdallah ku wa gatanu tariki 30 Ukwakira 2020 yakoze ihererekanyabubasha na komite nshya iyobowe na Uwayezu Jean Fidele.
Uwayezu Jean Fidele yabwiye abafana ba Rayon Sports ko ibihe by’agahinda n’ibibazo birangiye ubu agiye kubazanira ibyishimo ndetse agaha iyi kipe indangagaciro
Ati “Baca umugani mu Kinyarwanda ngo nta joro ridacya, ngo nta mvura idahita. Rayon Sports imaze iminsi mu icuraburindi, abafana bayo, abakunzi bayo, abakunzi b’umupira barababaye, bagira agahinda, ariko ahari abagabo beza, abagore beza, ntabwo hagwa ibara. Amateka mabi y’ibibazo muri Rayon Sports ararangiye, amateka y’ibyishimo n’indangagaciro ziranga aba-Rayon aratangiye.”
Uyu muyobozi wavuze ko yafanye iyi kipe kuva akiri umwana, yatowe ku wa 24 Ukwakira, akazamara imyaka ine ku buyobozi we na komite ye.
Ku bijyanye no kubaka ikipe, Rayon Sports yaguze Niyigena Clément na Bashunga Abouba wahawe igice cy’amafaranga, itizwa Sugira Ernest wahawe igice na Jean Vital Ourega utarasinya amasezerano, mu gihe yo yatije abakinnyi babiri Nsengiyumva Emmanuel na Nihoreho Arsène.
Issa Bigirimana ni we mukinnyi wagurishijwe nyuma yo kubona ikipe muri Zambia, kandi amasezerano ye muri Rayon Sports akaba yarabimwemereraga.

Mu bindi, Komite nshya ya Rayon Sports yabwiwe ko kuri ubu ifite ibiro byo gukoreramo, inzu izabamo abakinnyi mu mwiherero ndetse hamaze kuboneka ibikombe bitanu mu bisaga 15 ikipe yatwaye.
Mu bindi, Komite nshya ya Rayon Sports yabwiwe ko kuri ubu ifite ibiro byo gukoreramo, inzu izabamo abakinnyi mu mwiherero ndetse hamaze kuboneka ibikombe bitanu mu bisaga 15 ikipe yatwaye.
Ku bijyanye n’abaterankunga, Komite y’inzibacyuho yavuze ko hari aho yari igeze ibiganiro n’uruganda rwa SKOL nk’umuterankunga, mu gihe n’abandi bafatanyabikorwa barimo Radiant na Airtel biteguye gukomeza umubano na Rayon Sports.
Source: IGIHE
