Luvumbu watandukanye na Rayon Sports yakiriwe nk’intwari i Kinshasa
Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu wasubiye iwabo nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ku bwumvikane, biturutse ku bihano byo guhagarikwa amezi atandatu yahawe n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), yakiriwe nk’intwari n’abarimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo, ku kibuga cy’indege i Kinshasa.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Gashyantare 2024, ni bwo Rayon Sports FC yashyize hanze itangazo rigaragariza abakunzi bayo ko itakiri kumwe n’uyu rutahizamu.
Iri tangazo ryasohotse nyuma y’umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru, aho Héritier Luvumbu yatsinze igitego ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.
Uku gupfuka ku munwa ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu mukinnyi wari wahamagajwe na FERWAFA ku wa Mbere, bigatangazwa ko yahagaritswe amezi atandatu ku wa Kabiri, yahise ava i Kigali, yerekeza iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anyuze i Goma, mu gihe kuri uyu wa Gatatu ari bwo yafashe indege imujyana i Kinshasa.
Héritier Luvumbu watandukanye na Rayon Sports ku bwumvikane, yafashe indege imujyana i Kinshasa nyuma yo kuva mu Rwanda anyuze i Goma.
Uyu mukinnyi yahagaritswe amezi atandatu muri ruhago Nyarwanda nyuma yo kwishimira igitego mu buryo butemewe, abihuza na politiki. pic.twitter.com/97241kOeh7
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 14, 2024
Amategeko ya FIFA mu gika cyayo cya kane abuza abakinnyi kugaragaza ibyiyumvo bya politike ndetse n’amadini ku kibuga, akanaha uburenganzira abategura amarushanwa guhana abakinnyi bagaragayeho iyi myitwarire.
Luvumbu yari asigaje amasezerano y’igihe gito muri Rayon Sports kuko yari yasinye umwaka umwe uzarangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2023/24.
Uyu mukinnyi wari umaze gutsinda ibitego icyenda muri Shampiyona, yageze bwa mbere muri Gikundiro mu 2021, akina amezi abiri mbere yo kwerekeza muri Angola.
Ubwo yari iwabo nta kipe afite, yegerewe na Rayon Sports muri Mutarama 2023, asubira muri Gikundiro yafashije kwegukana Igikombe cy’Amahoro cy’uwo mwaka no kongera gukina imikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
Uyu mukinnyi wo hagati ukina asatira izamu, ni umwe mu Banye-Congo batari bake bakinaga mu Rwanda, ariko we akagira umwihariko ko yari mu bakinnyi beza bakomeye, kandi akaba yakiniraga Rayon Sports ikundwa na benshi ndetse ikurikirwa n’abatari bake hanze y’igihugu.
Igikorwa yakoze yishimira igitego yatsinze Police FC cyafashwe nk’icyari kigambiriwe kuko nyuma y’umukino yegerewe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports akabwirwa ko bitari bikwiye ariko agomba gutuza.
Ibyo byabaye nyuma y’uko Mitima Isaac yari yamanuye amaboko ye mu kwishimira igitego, ariko undi akabirengaho, akaza kujya imbere y’abafata amafoto akongera gukora ikimenyetso.
Nyuma y’aho Luvumbu yagiye kuri Instagram, ashyiraho amashusho yishimira igitego muri bwa buryo, yongeraho amagambo agira ati “Nyagasani, turashaka amahoro hagati y’ibihugu byombi.”
Uburyo yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo, ku kibuga cy’indege cya N’djili bigaragaza uburyo ibyakozwe n’uyu mukinnyi byishimiwe i Kinshasa, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko byaba byari byateguwe, dore ko uyu mukinnyi atigeze asaba imbabazi ku byabaye, ngo agaragaza ko habayeho kubyumva nabi.
I Kinshasa, hari hateguwe imodoka ya Benz ihita ifata Luvumbu ku kibuga cy’indege ndetse yahise yakirwa na Minisitiri François Claude Kabulo Mwana Kabulo n’abandi bari kumwe barimo abo mu muryango w’uyu mukinnyi.
#RDC: Heritier Luvumbu est arrivé à Kinshasa . Il a été accueilli par le ministre des sports ainsi que son épouse . pic.twitter.com/36AXdvAsW2
— Rachel Kitsita Ndongo (@rkitsita) February 14, 2024
Ibyo Luvumbu yakoreye i Nyamirambo ntaho bitandukaniye n’ibyakozwe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Côte d’Ivoire.

Luvumbu ahoberana n’umugore we
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yongeye gutwerera u Rwanda ibibazo biri mu gihugu cye, ubwo yakiraga iyi Kipe y’Igihugu ivuye muri CAN 2023, avuga ko umusaruro yatanze utarusha agaciro igikorwa bakoze ubwo bifataga ku munwa mbere y’umukino wa ½ cy’irangiza batsinzwemo na Côte d’Ivoire.
Mu gihe benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bumvaga ko uyu muyobozi agiye gushimira umwanya wa kane wabonywe n’iyi kipe iyobowe na Chancel Mbemba nka Kapiteni, yaje gutangaza ko ikintu cyamukoze ku mutima ari igikorwa abakinnyi bakoze cyo kwifata ku munwa mbere y’umukino wa kimwe cya kabiri.
Yagize ati “Mwitwaye neza cyane mu byiciro byose ariko icyo nagumanye kurushaho cyanankozeho ni ibyo mwakoze haririmbwa indirimbo y’igihugu.”
Yakomeje agira ati “Nubwo mwari kure y’igihugu cyanyu, mwakomeje kwibuka abenegihugu banyu, ibyo ntabwo Congo izabyigabirwa, ntigomba kubyibagirwa kuko mwatumye Isi yongera gukanguka nyuma yo kumara igihe isa nk’isinziriye, itabona iby’ubushotoranyi budakwiye dukorerwa n’u Rwanda.”
Kuva mu ntangiriro za 2022, Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, haba mu kuwuha ibikoresho no kuwoherereza abasirikare bawufasha ku rugamba uhanganyemo n’ingabo z’igihugu. Ni ibirego bidafite ishingiro byamaganwe na Leta y’u Rwanda, yagaragaje ko nta nyungu yakura mu kugira uruhare mu baturanyi.
Ni ibirego byubuwe nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bahoze mu buhungiro bubuye imirwano mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za 2021, nyuma y’aho Perezida Tshisekedi yanze gusohoza isezerano yari yarabahaye ryo kubinjiza mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano.
Ubutegetsi bw’iki gihugu bwita M23 umutwe w’iterabwoba, bwahuruje amahanga, bugaragaza ko ugaba ibitero ku baturage, ugahitana ubuzima bwa bamwe, abandi bagakomereka, hakaba n’abahunga. Ni ibirego wateye utwatsi, usobanura ko ibi byaha bikorwa n’ingabo za Leta.
Byageze aho Tshisekedi mu Ukuboza 2023 atangaza ko azasaba Inteko Ishinga Amategeko kumuha uruhushya, agashoza intambara ku Rwanda, gusa hari amakuru avugwa ko yaburiwe ko kubikora ari ukwikururira ibibazo, birangira yisubiyeho hitwajwe icyiswe “amavugurura mu Itegeko Nshinga rya RDC”.

Luvumbu yagiranye ibiganiro na Minisitiri François Claude Kabulo Mwana Kabulo
Source: Igihe
