Ibishanga ni nk’impyiko mu mubiri w’umuntu: Dr Mujawamariya
Ibishanga 5 byo mu mujyi wa Kigali bigiye gusanwa no kubungabungwa hagamije kubibyaza umusaruro ndetse no kubunga bunga ibidukikije. Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya yabitangaje mu gikorwa cy’umuganda wabaye mu gishanga cya Gikondo mu Karere ka Kicukiro ku itariki 27 Mutarama 2024. Ibishanga 5 bigiye gutunganyea mu mujyi wa Kigali ni icya Gikondo ahahoze inganda, Rwampara, Rugenge rw’Intare Kibumba n’icya Nyabugogo. Bikazatunganywa n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA bunyuze mu mushinga wa RUDP 2.
Minisitiri w’ibidukikije, Jeanne D’Arc Mujawamariya yagize ati ‘’Ibishanga ni nk’impyiko mu mubiri w’umuntu, kuko bigira uruhare runini mu kuyungurura ibinyabutabire biba mu mazi yanduye, urusobe rw’ibinyabuzima bigasugira bigasagamba’’.
Dr Mujawamariya yavuze ko ibi bishanga nibimara gutunganywa bizafasha abanyakigali guhumeka umwuka mwiza.

Biteganijwe ko umushinga wo gutunganya ibyo bishanga uzatangira mu cyumweru cya mbere mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka wa 2024 ukazamara amezi 18 bikaza bitunganyijwe.Ibi bishanga bizatunganywa n’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA bunyuze mu mushinga wa RUDP 2.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA Kabera Juliet yavuze ko gusana ibi bishanga bizatwara miliyoni 80$, u Rwanda rukazabikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na Banki y’Isi. Kugeza ubu hari miliyoni $32 (angana na miliyari 40 Frw zirengaho gato) yo gutangiza icyiciro cya mbere cy’ibikorwa.
Juliet Kabera yagize ati: “Bizasanwa ku buryo bugezweho, hakurwemo ibyatsi bitagenewe kuba mu bishanga, amasoko yazibye aziburwe, dushyiremo utuyira tw’abanyamaguru n’abatwara amagare, aho abantu bashobora kwicara bakaruhuka dushyiremo ibindi byatsi byari byaracitse n’ibindi biyungurura amazi. Bizakorwa neza ku buryo ibyo tubona Nyandungu bizaba byiyongereye.”
Ahazakorwa ibyo bishanga hazahinduka ahantu nyaburanga, igicumbi cy’ubukerarugendo bukorewe mu mijyi.

Muri aka kazi hazibandwa no mu kwagura utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w’amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.
Hazaterwa ibiti gakondo bitandukanye bizakurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n’andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kwigisha abazajya basura aho hantu ubwoko bw’ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.
Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n’ubutaziguye, bahuraga n’ibibazo by’ibiza ndetse no kubura amazi meza n’ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw’ibishanga.
REMA yatangaje ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali bigahindurwa ahantu nyaburanga igiye gutangira muri Gashyantare, 2024.
Ibishanga bizasanwa ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo.
Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bitewe n’imiterere y’aho giherereye.
Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare ari bwo iyi mirimo izatangira. Mu gishanga cya Nyabugogo by’umwihariko hazashyirwamo ikiyaga kizaba kigizwe n’amazi yayunguruwe.
Ahazakorwa biriya bishanga hazahinduka ahantu nyaburanga, igicumbi cy’ubukerarugendo bukorewe mu mijyi.
Biteganyijwe ko hazashyirwamo amasomero arimo murandasi, ibibuga by’imyidagaduro birimo n’iby’umupira w’amaguru, inzira z’amagare n’abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

Hazashyirwamo inzu zitandukanye zishobora gutangirwamo amafunguro n’ibinyobwa, izizajya ziberamo imurikagurisha, ahahariwe imikino y’abana n’ibindi. Uretse kuba bazabonamo akazi haba mu gihe cyo gutunganya ibi bishanga na nyuma yo kurangira kw’iyo mirimo, abaturage babituriye bazabasha kubona aho kwidagadurira cyane ko amafaranga azajya acibwa abahasura azaba yigonderwa na buri wese.
Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n’ubutaziguye, bahuraga n’ibibazo by’ibiza ndetse no kubura amazi meza n’ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw’ibishanga.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kugeza muri 2050 kigaragaza ko mu mwaka wa 2013 kugeza 2022 ubuso bw’ibishanga byo muri uyu mujyi byagabanyutseho 4% buva kuri 14% by’ubuso bw’umujyi kuri ubu bigize 10,6% byose bitewe n’ibikorwa bya muntu.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ubarurwamo ibishanga 37 bifite ubuso bubarirwa kuri hegitari 9,160. Agaciro kabyo kabarirwa arenga miliyoni $ 74 (asaga miliyari 94 Frw) bijyanye n’umumaro w’ibyo bikora.
Kuva mu mwaka wa 2017 ni bwo Leta yatangiye kuvana abbantu mu bishanga n’abafitemo ibikorwa bibyangiza.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Uharanira Kubungabunga Ibidukikije mu Muhora wa Albert, ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), bugaragaza ko kwita ku bishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizafasha u Rwanda kwinjiza arenga miliyari 1,9$ kugeza mu 2025, aho ruzajya rwinjiza arenga miliyoni 155$.Kugeza ubu u Rwanda rufite ibishanga byose hamwe 915 bigize 10,6% by’ubuso bwose, aho 38 bingana na 20% ari ibishanga bikomye.
Christopher Karenzi
