AFCON2023Q: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi bazesurana na Mozambique.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mukino u Rwanda rufitanye na Mozambique ku wa 18 Kamena mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023.
mu bakinnyi 28 bahamagawe, batatu muri bo (Noe Uwimana wa Philadelphia Union, Mutsinzi Patrick wa Al Wahda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Ndikumana Danny wa Rukinzo FC mu Burundi) ni bo bagiye gukandagira mu Amavubi bwa mbere. Ikipe ifite abakinnyi benshi ni APR FC yahamagawemo batanu.
Umutoza Carlos yahamagaye abanyezamu batatu barimo Ntwari Fiacre (AS Kigali), Ishimwe Pierre (APR FC) na Hakizimana Adolphe (Rayon Sports).
Mu bakina inyuma ni Omborenga Fitina (APR FC), Serumogo Ally (Kiyovu Sports), Imanishimwe Emmanuel (FAR Rabat), Manzi Thierry (AS Kigali), Mutsinzi Ange (Jerv, Norvège), Nsabimana Aimable (Kiyovu Sports), Ishimwe Christian (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports) na Usengimana Faustin (AL Qasim, Iraq) na Noe Uwimana (Philadelphia Union, America).
Abakina hagati mu kibuga ni Bizimana Djihad (uheruka gutandukana na Deinze yo mu Bubiligi), Steve Rubanguka (Zimbru, Moldova), Sahabo Hakim (Lille, France), Muhadjili Hakizimana (Police FC), Yannick Mukunzi (Sandvikens IF, Suède), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Rafael York (Gefle IF, Suède) na Samuel Guellete (Raal La Louvière, mu Bubiligi).
Abataha izamu ni Nshuti Dominique Savio (Police FC), Mugisha Didier (Police FC), Mutsinzi Patrick (Al Wahda, E.A.U), Biramahire Abedy (UD Songo, Mozambique), Ndikumana Danny (Rukinzo FC, Burundi), Nshuti Innocent (APR FC) na Mugisha Gilbert (APR FC).
Abakinnyi bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki ya 5 Kamena bitegura umukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L uzahuza u Rwanda na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire mu ntangiriro za 2024.
Uyu mukino uzaba tariki ya 18 Kamena 2023 kuri Stade Huye. Kugeza ubu u Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda L n’amanota abiri, Bénin na Mozambique zifite ane mu gihe Sénégal yamaze kubona itike ifite 12 nyuma yo gutsinda imikino yose uko ari ine.

Amavubi stars
Ubwanditsi
