Abanyarwanda baba muri Sudani batangiye guhungishwa
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu kiganiro yagiranye na Television Rwanda yatangaje ko hari Abanyarwanda bamaze guhungishwa bageze mu bihugu bituranye na Sudani birimo Djibouti.
Ati “Hari abanyarwanda bakabakaba 70 babaga muri kiriya gihugu abenshi ni abakora mu muryango w’Abibumbye, abandi ni abikorera abo bose nkubwiye ambasade y’u Rwanda muri Sudani ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, irimo irabakurikirana kugira ngo babashe kuva muri kiriya gihugu”.
Alain Mukuralinda avuga ko muri ibi bihe by’intambara bisa n’ibigoye koherezayo indege, kuko ikirere gisa n’igifunze ko hari n’aho bagiye barasa ku kibuga cy’indege ubu guhunga iyi mirwano abenshi bakaba barimo gukoresha inzira y’ubutaka.”
Alain Mukuralinda yavuze ko Abanyarwanda bari muri Sudan barasabwa kubahiriza amabwiriza barimo guhabwa.
Abanyamahanga babarirwa muri 338 barimo na bamwe mu banyarwanda babaga muri Sudani bavanywe i Khartoum ahakomeje kubera imirwano ihanganishije ingabo zitavuga rumwe ku kubutegetsi bw’icyo gihugu.
Imirwano hagati y’umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudan yubuye tariki 15 z’ukwezi kwa Kane kubera gutinda gusubiza ubuyobozi abasivili nyuma y’imyaka ine hahiritswe ubutegetsi bwa Omar al-Bashir.
Iyi ntambara yakomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa kuwa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta na RSF, bakanemeranya ku muntu ugomba kuziyobora.
Umutwe wa RSF ugizwe n’abahoze ari Aba-Janjaweed, washinzwe muri 2013 n’uwahoze ari Perezida wa Sudani, Omar Al Bashir, waje guhirikwa ku butegetsi mu 2019. Guverinoma y’inzibacyuho yari yiganjemo abasivili nayo yakuweho n’abasilikare ba Leta bafatanyije na RSF mu 2021.
Kuva iyo mirwano yubuye kugeza tariki ya 23 z’uku kwezi kwa Mata abantu basaga 420 ni bo bamaze kuhatakariza ubuzima mu gihe abasaga ibihumbi 3,700 bakomeretse.
Hashize iminsi itari mike muri Sudani hari kubera imirwano yahuje ingabo za Leta n’izumutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi wa Rapid Support Forces iyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo

Alain Mukuralinda
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko abanyarwanda bari muri Sudani bagomba kwitwararika muri ibi bihe iki gihugu kiri mu ntambara.
Ati “Ni ugukurikiza amabwiriza bari guhabwa kuko bari kuvugana na Ambasade y’u Rwanda muri Khartoum niba bababwiye ngo mugume aho birakaze ni ukuhaguma. Niba bababwiye ko hari agahenge kabonetse nimujye aho mugomba guhurira mwese kuko ari ahantu habiri hateganyijwe bakajyayo.”
Yagaragaje ko bakwiye kwitwararika ku buryo n’uvuye aho yari ari yabimenyesha ambasade mu kwirinda ko yakomeza gushakishwa kandi yavuye aho yabarizwaga.
Ati “Igihugu kiri mu ntambara kuba wakigiriramo akaga ni ibintu by’isogonda, bubahirize amabwiriza rero nihagira n’ubusha kugenda mbere cyangwa agize aho ajya atange amakuru kugira ngo ababikurikirana batakomeza kumushaka.”
Ibikorwa byo gukura abaturage b’ibihugu bitandukanye muri Sudani birakomeje aho ibihugu bitandukanye biri gukurayo abaturage babyo.
Ambasade y’u Bufaransa mu bikorwa byo gukura abaturage bayo muri iki gihugu yagaragaje ko mu bahungishijwe n’u Bufaransa bavuye i Khartoum, harimo abaturage bake b’u Rwanda.
Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byatangaje ko birimo guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani.
Imirwano hagati y’Umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo usanzwe unamwungirije.
Ubwanditsi brightafrica.rw
