Byinshi ku ruzinduko rwa Gen Kazura na IGP Munyuza muri Tanzania

Share Now

Guhera ku Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza bakoreye uruzinduko rw’akazi mu Gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania aho baganiriye n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu kubungabunga umutekano no kurwanya ibyaha. 

Ku wa Mbere  Gen. Jean Bosco Kazura ari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Tanzania Major General Charles Karamba, bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania Elias John Kwandikwa, akaba ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, ibiganiro byabereye muri Ministeri y’Ingabo z’igihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Muri iyo nama kandi hari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania General Venance Salivatory Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, na we yasuye Icyicaro Gikuru cya Polisi ya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam maze agirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania Simon Nyakoro Sirro uyobora Polisi ya Tanzania.

Aba bombi babwiye itanzangamakuru ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano z’ibihugu ari ingenzi mu guhashya abagizi ba nabi bambukiranya imipaka, maze Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yemeza ko ku bufatanye bw’impande zombi abakora iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka bagomba gutsindwa.

Yagize ati: “Twumvikanye ko dufatanije twembi ndetse na polisi z’ibindi bihugu tugomba kurwanya ibi byihebe kandi tugomba kubitsinda. Nishimiye uko yanyakiriye, twaganiriye byinshi kandi turizera ko byose bishoboka.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania Simon Nyakoro Sirro we yasobanuye ko izi ngamba zizatuma abaturage b’ibihugu byombi babaho mu mutuzo.

Ati: “Twumvikanye ko abaturage bacu, Abanyarwanda n’Abatanzania bagomba kubaho mu mutekano muri ibi bihugu byacu bibiri ndetse no mu muryango wacu w’ibihugu by’iburasirazuba bw’Afurika. Ku buryo umugizi wa nabi ukoze igikorwa kibi muri Tanzania agahungira mu Rwanda ntazigere agira amahoro cyangwa yakora amakosa agahungira Tanzania amenye ko nta mahoro azagira.

Ambasaderi Major General Charles Karamba, General Kazuru n’abayobozi batandukanye


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *