Ku Kibuga cy’umupira cy’Akarere ka Kabale mu ntara ya Kigezi muri Uganda, ku itariki ya 18.04.2023 habareye umukino wa gicuti wahuje ikipe y’Intara ya Kigezi Select na Gicumbi FC. Umukino warangiye amakipe anganyije igitego 1-1 hitabazwa za penariti, Kigezi itsinda 4-2 za Gicumbi FC.
‘’Rukundo egumeho’’ Urukundo rurambe hagati y’u Rwanda na Uganda. Iyo niyo mvugo yakunze kugarukwaho mu Karere ka Kabale ahabereye umupira w’amaguru n’ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda.
Uyu mukino wari mu rwego rw’ubusabane hagati y’ayo makipe ya Kigezi na Gicumbi . Wari witabiriwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye za Uganda harimo General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa repubulika ya Uganda washyikirije ikipe ya Kigezi igikombe ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, Abagize Komite y’ikipe ya Gicumbi FC, abahagarariye abacuruzi, abakozi ku rwego rw’akarere ndetse n’abafana. Hanatanzwe imidari ku makipe yombi.

Kigezi Select Team ni yo yegukanye igikombe
Ku mukino wahuje amakipe yombi, Umutoza Banamwana Camarade yavuze ko yifuzaga gutahana intsinzi ariko ntibyashobotse, yagize ati ‘’ Kuba twarangije dutsindanye 1-1 dutera penariti, iyo habonetse amahirwe ukayitsinda uba urushije undi amahirwe. Navuga ko twageze ku kibuga nibura habura iminota 5 baduha iminota itano yo kwishyushya, umukino wari mwiza muri rusange igisigaye ni ugokora tukareba ko iyindi mikino tuzagenda tuyitsinda nta kibazo’’.

Ikipe ya Gicumbi FC mbere yo guhaguruka ku biro by’Akarere ka Gicumbi
Umutoza w’ikipe ya Kigezi Select Patrick Ocham yashimiye umukino mwiza ku makipe yombi, yavuze ko ikipe ye igizwe ahanini n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye abandi bakinnyi bane bakaba bakina muri shampiyona y’igihugu. Ni abakinnyi b’intoranywa bo mu Ntara ya Kigezi.
Ocham yakiniye ikipe y’Igihugu ya Uganda Cranes guhera mu mwaka wa 2007-2014. Nkuko yabitangarije brightafrica.rw, yabaye umukinnyi wabigize umwuga mu ikipe ya St George yo muri Ethiopia, akaba yarakinanye n’umukinnyi w’umunyarwanda Jimmy Gatete muri iyo kipe ya St George.

Coach Patrick Ocham
Yaje gukina ndetse no muri Simba SC yo muri Tanzania, TP Mazembe yo muri DRC, muri Indonesie mu ikipe Metro Cooker, nyuma yagarutse muri URA, Uganda Revenue Authority. ubu akaba yaratangiye umurimo wo gutoza.
Perezida wa Gicumbi FC Nitanga Desire yavuze ku irushanwa rya playoffs riteganijwe gutangira mu mpera z’icyumweru gitaha mu rwego rwo guhatanira itike yo kujya mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yavuze ko kuzamuka ari ihame ariko birasaba umuganda wa buri wese.

Yagize ati’’Amakipe menshi agira imbogamizi mu mitegurire no mu mibereho ya buri munsi. Yasabye abakinnyi gukora bakitanga, komite nayo ikazakora inshingano zayo, asaba n’umurindi w’abafana’ kuri za stade’.
Uyu mukino wa Gicumbi na Kigezi Select niwo wabimburiye ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Uganda (Gatuna na Cyanika ndetse na Kagitumba), byateguwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023.
Mu masaha y’igitondo cyo kuwa wa gatatu, Gen.Muhoozi n’abari bamuherekeje babanje gusura umupaka wa Gatuna. Hakurikiyeho ibirori byari bifite insanganyamatsiko igira iti ’Rukundo egumeho’ bivuze ngo urukundo rurambe.

Ibiroro byabereye i Kabale byitabiriwe n’abaturage bo ku mpande zombi yaba u Rwanda no muri Uganda hari n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi ushinzwe Iperereza rya Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda RDF, Maj Gen. Vincent Nyakarundi , Abayobozi ku rwego rw’Intara y”amajyaruguru ndetse n’iburasirazuba.
Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abitabiriye ibirori, Generali Muhoozi yashimiye abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kongera kubyutsa umubano wari warazahaye aho imipaka y’ibihugu byombi yahise ifungurwa. Yanshimangiye ko nta n’ikindi gihugu bifuza ko cyafata icyemezo cyo gufungira ikindi imipaka. Yagiz ati’’ ‘’Twe nk’impirimbanyi z’ubumwe bwa Afurika ntabwo twashimishwa n’uko hari igihugu cyafunga umupaka ugihuza n’ikindi’’.
Abahanzi benshi baturutse mu Rwanda no muri Uganda, barimo Massamba Intore, Jose Chameleone, Weasel, Bwiza, King James, Kenny Sol n’abandi batandukanye basusurukije abitabiriye ibyo birori .
Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, uherereye mu Karere ka Gicumbi, wongeye gufungurwa ku mugaragaro muri Werurwe 2022 nyuma y’imyaka itatu ufunzwe, Ibi bikaba byarakozwe hagati y’ibihugu byombi byashyigikiwe na Gen. Muhozi Kainerugaba.





Abanyarwanda bari babukereye kwizihiza ibirori i Kabale

Abayobozi b’amadini bafashe umwanya uhagije gushimira Imana ku gikorwa cyo gufungura umupaka hagati ya Uganda n’u Rwanda

Mayor wa Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa asuhuzanya na Gen. Muhoozi

Gen. Muhoozi yerekwa komite ya Gicumbi FC

Gen. Muhozi na Mayor Nzabonimpa bari kumwe n’ Ikipe ya Gicumbi FC

Urubyiruko rwo muri Uganda n’u Rwanda bishimira umubano hagati y’ibihugu byombi
Christopher Karenzi
