Waithaka Kioni wari Visi Perezida wa CAVB yitabye Imana
Uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Kenya akaba na Visi Perezida ushinzwe Umutungo mu Mpuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika (CAVB), Waithaka Kioni, yitabye Imana azize uburwayi.
Urupfu rwa Waithaka Kioni wari ufite imyaka 70, rwemejwe na Komite Olempike ya Kenya (NOC-K) kuri uyu wa 9 Mata 2023, yavuze ko yajyanywe kwa muganga ku wa Gatandatu ariko umutima we ugahagarara saa Sita z’ijoro.
Yagize iti “NOC-K ishenguwe n’urupfu rw’umwe mu bagize Komite Nyobozi yayo wari umaze imyaka myinshi ayoboye Volleyball.”
Charles Nyaberi wari wungirije Kioni ku buyobozi bw’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Kenya, yavuze ko ibikorwa byose bijyanye n’uyu mukino byabaye bihagaritswe mu gihugu cyose mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Yongeyeho ko nubwo amakuru ya nyayo agomba gutangwa n’umuryango wa nyakwigendera, ariko bamenye ko yagiye muri ‘gym’ ya Sportview Hotel i Nairobi ku wa Gatandatu nk’uko byari bisanzwe, ariko akaza kwitura hasi agahita ajyanwa mu Bitaro bya St Francis yaguyemo.
Irushanwa Mpuzamahanga “Paul Bitok Tournament” ryari rigeze muri ½ na ryo ryahise rihagarara kugeza igihe hazatangirwa irindi tangazo.
Waithaka Kioni ni rimwe mu mazina akomeye muri Volleyball ya Kenya dore ko yagize uruhare mu ishingwa ry’Ikipe ya Kenya Pipeline mu 1984.
Yatorewe kuyobora Ishyirahamwe rya Volleyball muri Kenya mu 1998 mu gihe kuri ubu yayoboraga manda ya nyuma ndetse amatora ateganyijwe tariki ya 29 Mata.

Waithaka Kioni i buryo
Ubwanditsi Brightafrica.rw
