APR FC na Rayon Sports zigiye guhurira mu mukino w’ishiraniro

Share Now

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abakunzi ba ruhago nyarwanda bongere kuryoherwa no kwihera ijisho umukino w’ishiraniro uhuza amakipe akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports.

Ni umukino utegerejwe na benshi cyane ko APR FC imaze kubaka igitinyiro cyo gutwara ibikombe no kudatsindwa mu mikino ikomeye ikunze guhuriramo na Rayon Sports.

Ubusanzwe iyo ayo makipe yombi agiye guhura, biba ari ibicika ku ruhande rw’abafana cyane ko ari nayo ayoboye andi mu kugira abakunzi benshi, gusa no mu kibuga abatoza bombi baba bifuza kugaragaza ubuhanga mu gutsinda umukeba.

Uretse kuba abantu bawugarukaho cyane no mu bitangazamakuru ariko usanga n’ibiciro byo kwinjira muri Stade byazamuwe cyane mu gukumira ko wakitabirwa n’abantu benshi.

Uyu mukino uzaba ku wa 12.02.2023 kuri stade mpuzamahanga wa Huye.

Aya kandi ninayo makipe afite ibikombe byinshi bya Shampiyona y’u Rwanda kuri ubu kuko APR FC ifite 20 ikaba ariyo ifite byinshi igakurikirwa na Rayon Sports ifite ibikombe icyenda.


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *