Abafana ba APR bijeje igitego cyabo muri shampiyona 2022-2023
Ubuyobozi bw’Abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu ndetse n’Umujyi wa Kigali bwatangiye gukangurira abafana kuza ku bibuga ari benshi mu rwego rwo gutera umurindi ikipe yabo kuzitwara neza bakegukana igikombe cya Shampiyona muri uyu mwaka w’imikino 2022-2023.
Ku ikubitiro Ubuyobozi bw’Abafana ba APR, bwegereye abafana ba The Warriors ZONE 3 mu mujyi wa Kigali hanyuma bakazakomereza mu zindi Ntara zigize Igihugu (Tour du Rwanda).
Kazungu Edmond ni umuyobozi w’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, mu kiganiro na brightafrica.rw yavuze ko atafanyije n’izindi nzego za APR FC, bafite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose basura ama Zone mu rwego rwo kubakangurira imiyoborere n’imikoranire myiza n’abo bayobora.
Yijeje abafana ko hagiye kuba impinduka ku bibuga. Yagize ati “Nkwijeje ko igikombe uyu mwaka tuzatwara igikombe cya shampiyona kandi abafana batwijeje igigitego cyabo. Ni ukuvuga ngo ku ma stade uzabna impinduka’’.
Ikipe ya APR FC imaze imyaka 10 idakoresha abakinnyi b’abanyamahanga. Nkuko byatangajwe na Chairman wa APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga ni uko bagiye kuzagarura abanyamahanga nyuma y’imikino ya Shampiyona 2022-2023.
Sam Kabange uhagarariye Umuryango w’Inkoramutima za APR FC yavuze ko ari kumwe n’abayobozi ku rwego rw’umujyi wa Kigali ndetse n’abo ku rwego rw’igihugu mu bukangurambaga.
Sam yagize ati’’Ngomba kuba mpari ikindi ni ukugirango turebe uburyo dutwara igikombe cya Shampiyona 2022-2023 kugirango n’uwo munyamahanga uzaza azasange abafana ari benshi’’.
Shampiyona ikiciro cya mbere cy’imikino yo kwishyura iratangira kuri uyu wa gatanu tariki 20/01/2023.
Kuri iki cyumweru Apr FC izasura Mukura Victory Sport ku mukino wo kwishyura.
Imikino ibanza yasojwe AS Kigali iyoboye n’amanota 30 mu mikino 15, Kiyovu Sport iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 hari ikinyuranyo cy’ibitego 7 AS Kigali irusha Kiyovu. APR FC iza ku mwanya wa 3 n’amanota 28 izigamye ibitego.


Christopher Karenzi
