Ishimwe Kevin yirukanywe mu mwiherero wa APR FC
Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, ari we Ishimwe Kevin umaze umwaka umwe muri iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, yamaze kuvanwa mu mwiherero w’iyi kipe kubera imyitwarire mibi yamugaragayeho mu myitozo y’iyi kipe.
Abakinnyi bose b’ikipe ya APR FC, bamaze iminsi bari mu mwiherero mu murenge wa Shyorongi ahegereye ikibuga bakoreraho imyitozo, cyane ko bari gutegura amarushanwa ya Caf Champions League ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa 11.
Gusa muri uyu mwiherero, abatoza ba APR FC bamaze gusezerera rutahizamu Ishimwe Kevin umaze umwaka umwe gusa muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda.
Amakuru agera kuri BRIGHTAFRICA.RW aravuga ko Ishimwe Kevin ubwo ikipe ye yari iri mu myitozo atumvikanye n’umutoza Adil Mohamed wamusifuye ko yaraririye (Hors-Jeu). Nyuma y’iki cyemezo, Kevin yabwiye nabi umutoza we wari umaze kumusifura iryo kosa, umutoza ntiyabyakira neza ahitamo kumusabira guhagarikwa.
Ishimwe Kevin w’imyaka 25, akaba yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.
Uyu mukinnyi ugaragayeho imyitwarire mibi ku nshuro ya kabiri biravugwa ko ikipe ya APR FC yaba irimo gutegura uburyo yatandukana na we.
Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro tariki ya 05 Kanama 2019.
Uretse uyu mukinnyi usezerewe mu mwiherero w’iyi kipe, abandi bakinnyi bose bameze neza, ndetse n’abari bafite ibibazo by’uburwayi bose n’imvune baragutse ubu bari mu myitozo.
Kugeza ubu ikipe y’ingabo z’igihugu irakomeza imyitozo yo kwitegura kuzasohokera igihugu muri CAF Champions League .
Ubwanditsi
