U Burusiya bwahanishije Umukinnyi w’Umunyamerika gufungwa imyaka icyenda

Share Now

Urukiko rwo mu Burusiya rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka icyenda cyahawe umunyamerika ukina Basketball, Brittney Griner, wahamijwe ibyaha byo gukora magendu y’ibiyobyabwenge.

Brittney Griner ni icyamamare muri Basketball muri Amerika n’ahandi. U Burusiya bwamutaye muri yombi bibanza kugirwa ibanga ariko biza kumenyekana ko yafashwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibiyobyabwenge muri icyo gihugu.

Urukiko rwavuze ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwo mu Mujyi wa Khimki gihinduka ku bijyanye n’igihe yamaze ataraburanishwa ariko ibindi bigumaho. Bivuze ko igifungo cy’imyaka icyenda yakatiwe kigumaho.

Brittney Griner

Griner n’umwunganizi we basabye urukiko kugabanya iki gihano, ndetse uyu mugore avuga ko yicuza ibyaha yakoze.

Muri Nyakanga Griner yanditse ibaruwa asaba Perezida w’igihugu cye, Joe Biden, gukora uko ashoboye akamutabara kuko nta cyizere afite cyo kuzasohoka muri gereza yo mu Burusiya.

Yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo i Moscow, akekwaho kwinjiza ibiyobyabwenge mu Burusiya. Yavuze ko yashyize amavuta akomoka ku rumogi mu mizigo ye atabigambiriye kuko yayipakiye hutihuti, akemera ko ari ikosa nta mugambi yari afite wo gucuruza ibiyobyabwenge.

Icyakora Amerika n’u Burusiya biri mu biganiro byo guhererekanya imfungwa, aho u Burusiya byitezwe ko buzatanga Griner n’undi witwa Paul Whelan, wahamijwe ubutasi.

Griner ni umukinnyi ukomeye muri Basketball watwaye igikombe cy’Isi cya 2014, atwara umudali wa zahabu mu mikino Olympique ya 2016 yabereye Rio de Janeiro, mu 2018 atwara igikombe cy’Isi, mu 2020 atwara umudali wa zahabu mu mikino Olympique ya Tokyo.

Brightafrica.rw


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *