Rwanda – “Urugendo ntazibagirwa ku butaka bwatubyaye” – Kawhi Leonard, icyamamare muri basketball ya NBA
Kawhi Leonard (hagati) hamwe na Perezida Paul Kagame (ibumoso) ku cyumweru ubwo bari basuye urubyiruko rukina basketball kuri Club Rafiki i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali
Kawhi Leonard icyamamare muri Basketball ya NBA yavuze ko ari inshuro ya mbere yari ageze muri Afurika, ku rubyiruko rw’i Kigali rukunda umukino wa Basketball “byari nk’inzozi” kumubona i Nyamirambo, Kibagabaga n’i Remera mu bikorwa byo kubera intangarugero abakiri bato muri uyu mukino.
Kawhi, Umunyamerika watwaye shampiyona ya NBA inshuro ebyiri ari mu ikipe ya San Antonio Spurs hamwe na Toronto Raptors yaje mu Rwanda ari kumwe n’umuryango we, aje mu iserukiramuco rya Giants of Africa ritegurwa na Masai Ujiri wahoze ari perezida wa Raptors.
Mu 2018 ubwo yari perezida wa Raptors, Masai yakoze ikintu bamwe babonaga nko kwigerezaho, agurana umukinnyi wabo ukomeye DeMar DeRozan azana umukinnyi wundi w’icyamamare ucecetse, Kawhi Leonard amuvanye muri San Antonio Spurs. Uyu yaje guhindura amateka.

Masai i bumoso, Kawhi ari buryo ku ifoto
Masai ukuriye Giants of Africa, ubusanzwe iyo avuga Kawhi amuvuga “nk’umuntu w’igitangaza” kandi amwita “inshuti y’ubuzima”, ntibitangaje cyane ko ari we wamushishikarije kuza muri Afurika, mu Rwanda – hamwe mu ho Giants of Africa ifite ibikorwa byinshi byo guteza imbere basketball mu rubyiruko
Kawhi i Toronto ni intwari, yibukwa cyane uburyo ku wa 12 Gicurasi 2019 mu mukino ubwe yari yatsinze amanota 41 ariko amakipe ya Raptors na Philadelphia 76ers ya Joel Embiid yombi yari yegeranye mu manota kugeza ku masegonda ya nyuma, yateye umupira (shot) wavuyemo intsinzi kuri Raptors ikagera mu mikino ya nyuma ya ‘Easter Conference’ ndetse muri uwo mwaka itwara shampiyona ya NBA ya mbere mu mateka y’iyi kipe yo hanze ya Amerika.
Abakinnyi ba NBA ubu bari mu biruhuko mbere y’uko shampiyona itaha itangira mu mpera z’Ukwakira (10) uyu mwaka.
Ku wa gatanu ni bwo yageze i Kigali, yari yitezwe kuhaboneka mbere y’uko iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryari rigiye kumara icyumweru ryahuje urubyiruko amagana ruvuye mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika rirangira. Icyamuzanye ahanini ni ukuganiriza, gutoza by’akanya gato no kubera urugero uru rubyiruko rwa Afurika.
Kuwa gatandatu ari i Kibagabaga ku ishuri rya St Ignace aho yafunguye ikibuga cyagize uruhare mu gutunganya, Kawhi Leonard yavuze ko ari ubwa mbere ageze muri Afurika kandi butazaba ubwa nyuma.
Yabwiye urubyiruko rwari aho ko kugira ngo ugere kure muri uyu mukino ugomba “gukora cyane, guhozaho no kudasamara”.

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko yishimiye gufungura icyo kibuga yagize uruhare mu gutuganya, avuga ko ari ikibuga aho “ibiragano bizaza bizagirira inzozi, bigakinira, bikazamuka”. Abakinnyi ba NBA ubu bari mu biruhuko mbere y’uko shampiyona itaha itangira mu mpera z’Ukwakira (10) uyu mwaka.
Ku wa gatanu ni bwo yageze i Kigali, yari yitezwe kuhaboneka mbere y’uko iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryari rigiye kumara icyumweru ryahuje urubyiruko amagana ruvuye mu bihugu bigera kuri 20 bya Afurika rirangira. Icyamuzanye ahanini ni ukuganiriza, gutoza by’akanya gato no kubera urugero uru rubyiruko rwa Afurika.
Kuwa gatandatu ari i Kibagabaga ku ishuri rya St Ignace aho yafunguye ikibuga cyagize uruhare mu gutunganya, Kawhi Leonard yavuze ko ari ubwa mbere ageze muri Afurika kandi butazaba ubwa nyuma.
Nkuko tubikesha BBC Gahuza Miryango,Kawhi yabwiye urubyiruko rwari aho ko kugira ngo ugere kure muri uyu mukino ugomba “gukora cyane, guhozaho no kudasamara”.
Yabwiye urubyiruko rwari aho ko yishimiye gufungura icyo kibuga yagize uruhare mu gutuganya, avuga ko ari ikibuga aho “ibiragano bizaza bizagirira inzozi, bigakinira, bikazamuka”.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34 ubu ukinira Los Angeles Clippers, azwiho kuterekana amarangamutima ye mu mukino no kuvuga amagambo macye cyane, n’igihe biba byitezwe ko agira icyo avuga Kawhi aricecekera. Ubuzima bwe bwo hanze y’ikibuga, bitandukanye n’ibindi byamamare byo ku rwego rwe, igice kinini cyabwo ni ibanga rye bwite n’umuryango we.

Ubwanditsi Brightafrica
