Mugisha arifuza ko yabona ikipe imuha amahirwe akagaragaza impano ye yo guconga ruhago.
Mugisha Samuel uzwi ku izina rya Boy. Ni umwana ukina umupira w’amaguru mu ikipe ya Legacy FA Football Academy Kibagabaga akaba yiga mu mwaka wa 3 w’Amashuri yisumbuye mu Kagarama. Arifuza mu gihe kiri imbere ko yajya mu kindi cyiciro kuko asanga atazakomeza kuba muri Academy. Mugisha abana n’ababyeyi be mu Karere ka Gasabo, Remera hafi ya Stade Amahoro.
Mugisha ufite imyaka 15 yavuze ko ikipe akunda mu Rwanda ari ikipe y’Igihugu Amavubi. Ku makipe ari muri shampiyona y’Igihugu, afana ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC. Mu gihe umukinnyi w’icyitegererezo ari Byiringiro Lague, hagakurikiraho Omborenga Fitina uza ku mwanya wa kabiri kuri we.
Mu kiganiro na Brightafrica.rw, Mugisha yiyeguriye gukina umupira w’amaguru, ngo arashaka kuzaba icyamamare nka Christiano Ronardo cyangwa Lionel Messi basanzwe bakinira ku mugabane w’Uburayi.
Ronardo akaba akinira Manchester United mu Bwongereza mu gihe Messi akinira ikipe ya Paris St Germain mu Bufaransa.
Icyatumye akunda Apr FC
Ku bijyanye n’abakinnyi barangwa ni uburere (Discipline), yatanze urugero ko Ishimwe Anicet na Itangishaka Blaise bakinira ikipe y’ingabo ari intangarugero nawe ubwe ashimangira ko afite uburere.
Ku birebana n’urwego rw’umupira agezeho, arashima intambwe amaze gutera akaba abikesha umutoza we Niyoringiye Emmanuel akaba afashwa na Raphael.
Ku nshuro ye ya mbere Mugisha ngo yarebye umukino wa shampiyona kuri Stade Amahoro.
Nta byera ngo de ! Uyu mwana yavuze ko ku kigo cy’amashuri yigaho ngo nta mikino bitabira (Inter scolaire) bitewe ko nta kibuga cy’umupira w’amaguru bafite uretse gukora ibizamini bisanzwe byo kwandika.
Iki ni ikibazo gikunze kugaragara ku bigo bitandukanye aho usanga hamwe na hamwe hari ikibazo cy’ibibuga badafite, Ibi bidindiza impano z’abana bashaka kwitabira imikino.
Uyu mwana Mugisha arifuza ko yabona ikipe yamuha amahirwe akigaragaza akerekana impano ye yo guconga ruhago.
Mugisha Samuel akina ku mwanya wa ba myugariro, agaragaza ko ariho yakinnye igihe kirekire, ngo mu busatirizi naho arahashoboye.

Karenzi Christopher
I
