Ubushakashatsi bwa ADECOR bwagaragaje ko Umujyi wa Kigali n’iyunganira hari ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa-Inzara iravuza ubuhuha
Ndizeye Damien ni umuyobozi w’umuryango wa (Rwanda Consumer’s Rights Protection Organization), yatangaje ibyavuye mu bushakashi uyu muryango wakoze mu mujyi wa Kigali ndetse n’iyunganira Musanze na Rubavu n’ahandi.
Uyu muyobozi yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekana ko iyi mijyi hari ikibazo gikomeye cyo kubura ibiribwa.
Mu kiganiro yahaye ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru yagize ,ati:”Mu mijyi Inzara irimo kugaragarira buri wese, ihindagurika ry’ibiciro ku biribwa ririmo gukomeza kwiyongera umunsi ku w’undi kabone nibyo kwiyezereza Hano iwacu,abantu ntacyo bafite cyo Kurya, biterwa nuko badafite amafaranga yo guhaha”.
Uyu muyobozi yakomeje agira inama abaturage ko badakwiye kwihutira kwisuka mu mujyi kuko ubu amahirwe ari mucyaro,ati:”Mu mujyi ntaho wabona ho guhinga henshi hubatse amazu,ndasaba abantu bakiri mucyaro kugumayo bakore ubuhinzi niho honyine hasigaye amahirwe”.
Uby’ubu bushakashatsi bishimangirwa n’umuryango w’ahanzi n’aborozi Imbaraga , Joseph Ntakirutimana uwuyobora yavuze ko umuhinzi akeneye amakuru ajyanye n’ubuhinzi kuko benshi usanga bahingira ingo badasagurira amasoko, ati:”Cyane abahinzi bakwiye kwegerwa ,bagahabwa ifumbire bakerekwa uko bahinga bakihaza bagasagurira n’amasoko”.
Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali babwiye itangazamakuru ko bitacyoroshye kubona ifunguro ,ati:’”Dusigaye duteka rimwe ku munsi hari nubwo bibura tukaburara, umufungo w’imboga dodo wagura amafaranga 50 Rwf usigaye ugura 300 Rwf ,n’ibindi byose ku masoko ntawupfa kwigendera ibiciro birahenze, leta irebe uko yadutabara ntaho ubundi inzara itumereye nabi”.
Bamwe mu bahinzi I Rubavu na Musanze bo bagaragaje ko imbogamizi zihari nuko imbuto zihenze n’ifumbire byabaciye intege kuko bahinga habenzwe Kandi n’umusaruro ukaba iyanga.
Bwana Damien umuyobozi wa Adecor nyuma y’ubu bushakashatsi arasaba leta ko yakomeza gukaza ingamba zo kugaburira abana bato ibarinda kugwingira ariko yajwita no kubakira kuko benshi usanga bafite ikibazo cyo kubura amaraso, ndetse abashizwe ubuhinzi bakabegera bikwiye.
Brightafrica.rw
