Abagenerwabikorwa 70 muri Gahara barishimira ibyo Love to Help yabagejejeho.
Mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe abagenerwabikorwa 70 bashishikariye kwiteza imbere binyuze mu muryango wa Kunda gufasha ariwo Love to help ufite icyicaro i Kigali mu karere ka Kicukiro.
Abo bagenerwabikorwa bagizwe n’ibitsina byombi . Muri bo abiga ubudozi ni 25, abakora ibikomoka ku mpu ni 20, abiga gukora imisatsi, ubwiza bw’umubiri muri rusange ni 20.
Madame Djamila Consolate Deborah Umuyobozi wa Love to Help (Kunda Gufasha) yatangarije brightafrica ko icyo bategereje kuri aba bagenerwabikorwa ari uko babona impinduka y’ubuzima bari barimo.
Yagize ati ‘’Ubuzima bari barimo ntabwo bwari bwiza, cyane cyane ko urubyiruko u Rwanda rutegerejeho amaboko y’ejo hazaza.’’ .
Ni muri urwo rwego uwo muryango wabagejejeho imyuga izabafasha kwiteza imbere kuko barimo bigishwa ubumenyi n’inzobere.
Ibindi ni uko abagenerwa bikorwa bahabwa ubumenyi mu nzego zitandukanye haba mu bucuruzi, ubukorokori n’ibindi kugirango nibajya ku isoko ry’umurimo bazahangane n’abandi.

Kubijyanye no kwagura ibikorwa bya Love to Help mu zindi ntara, iyo ntego ngo barayifite.
Madame Deborah yagize ati ‘’Umuryango wacu ni uwa gikirisitu twifuza ko twazagera mu mfuruka zose z’u Rwanda kugirango dushobore gutanga umusanzu wacu mu buryo bushoboka mu rwego rwo kubaka igihugu cyacu’’.

Nsengiyumva Emmanuel ni Umucungamali w’umushinga wa Love to Help, yavuze ko abagenerwabikorwa bagabanyije mu matsinda 3 harimo ubudozi, ibikomoka ku mpu no gutunganya imisatsi.
Mu guhitamo ibyo byiciro ngo bagendeye ku rubyiruko n’abakobwa babyariye iwabo bahabwa amahugurwa y’ ubumenyi rusange ndetse bagahabwa ibikoresho n’uburyo babibyaza umusaruro.
Nsengiyumva yagaragaje ko abagenerwabikorwa bahawe imashine 25 zizafasha abanyeshuri biga ibijyanye n’ubudozi. Igishimishije ni uko bagomba kuzazifashisha mu gihe barimo kwiga nyuma yaho bakazazihabwa burundu.
Ku bijyanye n’abanyeshuri bahugurwa gutunganya imisatsi, nabo hari ibikoresho bazahabwa kugirango babihereho mu gihe abiga ku bikomoka ku mpu, bazahabwa ibikoresho bifashisha gukora akazi ibindi bakabigurisha mu buryo bwo kubona amafaranga.
Nyuma yo gusoza amasomo muri rusange, bazahabwa ibikoresho bibafasha mu ntangiriro zo kuba baheraho kugirango bashyire mu bikorwa ubumenyi bahawe.

Karenzi Christophe
