Kirehe: Nyuma y’amasomo abarangije banahawe ibikoresho bizabafasha kwitezimbere
Mu karere ka Kirehe ku itariki ya 22 Ukuboza 2022, habereye umuhango wo gusoza amasomo y’ abagenerwabikorwa b’ Umushinga Youth and Teenage Mathers’ Empowerment Project (YTME-Project)” ukorera mu murenge wa Gahara mu kagari ka Murehe.
Mu gihe cy’amezi atandatu hatanzwe amahugurwa ajyanye no kwigisha amasomo y’imyuga yarimo ibyiciro bitandukanye urubyiruko 70 rurimo ab’ igitsina gore 51 (muri bo 45 ni abangavu babyariye iwabo) n’ abigitsina gabo 19 rwibumbiye mu matsinda 7. Mu byo bize harimo ubudozi abahuguwe bari 25, gukora inkweto ni 25) no gukora imisatsi bari 20.
Aba bose hakurikijwe ibyo bize bahawe icyemezo cy’ uko barangije amasomo, ibikoresho bijyanye n’ ibyo bize, gufungurizwa Konti mu murenge SACCO kandi bashyirirwaho amafaranga ibihumbi 20,000 kuri buri muntu.
Ubuyobozi bw’ Akarere bwari buhagarariwe n’ Umuyobozi w’ Agateganyo w’ ishami ry’ imiyoborere myiza Bwana Bizimana Evariste
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yashimiye umufatanyabikorwa Love2Help (L2HO) ku bikorwa byiza yakoze, asaba urubyiruko rurangije amasomo rwahawe ndetse n’ ibikoresho kubibyaza umusaruro biteza imbere no gukomeza gukorera mu matsinda.
Yagize ati ‘’ Love2Help mwakoze agashya, twari tumaze iminsi tuvuga twitotomba ngo haza abafatanyabikorwa batandukanye bakeneye urubyiruko rurimo n’ikiciro kirimo n’abangavu babyariye iwabo batarageza igihe cyangwa se n’ikiciro cy’abagore n’urubyiruko, ariko abaza baba bafite ubwira guhugura, guhugura, guhugura’’.

Bwana Bizimana asanga guhugurwa aribyo ariko akibaza ati nyuma yo guhugurwa bigenda gute?
Yashimiye umufatanyabikorwa Love2Help (L2HO) wasubije ikibazo yibazaga.
Yagize ati’’Mwebwe rero mwashubije ikibazo cyanjye, mwarahuguye ariko mwahaye n’abantu ikibafasha gutangira gushyira mu bikorwa ibyo mwabahuguye’’.
Mu izina ry’Akarere yabijeje ko bazakomeza gukurikiranwa bakanaherekezwa kugeza babaye Koperative.
Ni ijambo ryakiriwe neza n’abahuguwe ndetse n’ababyeyi bari babaherekeje muri uyu muhango.

Djamila Consolate Deborah ni Umuyobozi wa Love2Help (L2HO), mu ijambo rye yasabye ababyeyi kuzafasha abana babo bagakoresha ibikoresha bahawe mu rwego rwo kwiteimbere.
Yagize ati ‘’Babyeyi mutazahura n’ikibazo ngo mwana wajye rero cya gikoresho zana tukiyambaze, iki kibazo turimo nikivaho tuzabona amafaranga menshi tukugurire ikindi. Oya siko bimeze. Amasezerano ntabwo azabibemerera babyeyi ndetse namwe bana namwe murasinya’’.
Igikorwa cyakurikiyeho, kwari ugusinya Amaserano yo gufata neza ibikoresho bahawe harimo imashine zo kudoda imyenda, ibikoresho byo gukora inkweto ndetse n’ibijyanye na salon.

Madame Djamila yakanguriye abahuguwe kuva ku rwego rumwe bakazamuka mu rundi by’umwihariko abasaba kwibumbira mu makoperative nk’uko Ubuyobuzi bw’Igihugu bushishikariza kwibumbira mu ma koperative cyangwa Amashyirahamwe kugirango bitezimbere.
Aganira na brightafrica.rw, Manase Mparibatenda Umushumba mu Itorero rya Havest International Pantecostal Chuch mu Murenge wa Gahara, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza uko ikibazo giteye.
Umurenge wa Gahara mu karere ka Kirehe, byagaragaye ko hari abakobwa benshi babyaye.
Pastor Mparibatenda yavuze ko ikibazo agisangiye n’ababyeyi benshi dore ko n’umukobwa we yatewe inda muri ubwo buryo.
Yagejeje iki kibazo ku Muryango wa Love2Help (L2HO) nabo bashaka inkunga binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere RGB.
Yashimiye muri rusange ko igikorwa cyatangiye neza kikanasozwa neza ariko nta byera ngo de. Asanga abafashijwe n’Umushinga ngo ni nk’igitonyanga mu nyanja kuko igikorwa cy’abasore kitameze neza kubera ko ngo batera abakobwa inda barangiza bakabigurutsa bakagenda.
Yagize ati ‘’Ababyeyi b’abana bahura n’ingorane zo kurera abo bana ugasanga n’umurenge n’igihugu biraremerewe.’’
Umushumba Mparibatenda yavuze ko Umukobwa we witwa Masezerano Prisca nawe ni umwe mu bahawe impamyabumenyi hamwe n’imashinne izamutez’imbere ikazanamufasha kurera umwana we.
Yagize ati ‘’ Icyo nishimira ni uko iki gikorwa cya Love2Help (L2HO) cyakorewe mu murenge wa Gahara kitabiriwe n’abasore n’inkumi 70, bagiye kubona ubushobozi bwo kwibeshaho bakaba bazareba uko bakwibeshaho, gutunga imiryango yabo ndetse nabo ubwabo bwite’’.
Ibyo bikoresho byatanzwe n’Umuryango Love2Help (L2HO) binyuze ku muterankunga RGB.
Djamila Consolate Deborah Umuyobozi wa Love To Help
Amafota yaranze igikorwa








Christophe Karenzi
