HVP Gatagara/Gikondo yashyizeho ihuriro mu gukuraho inzitizi kubafite ubumuga muri Kicukiro

Share Now

HVP Gatagara/Gikondo ni ikigo kita ku bantu bafite ubumuga kikaba gikorera i Gikondo mu karere ka Kicukiro.

‘’Guharanira uburezi bufite ireme budaheza n’imibereho myiza y’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’imiryango yabo  muri Kicukiro, umujyi wa Kigali’’.

Iyo ni insanganyamatisiko ya HVP Gatagara /Gikondo mu kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe  binyuze mu mushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU/CBM.  

Ku bufatanye bw’umushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU/CBM binyuze muri HVP/Gatagara/Gikondo, i Musanze  ku itariki 7-8 Ugushyingo 2020  habaye amahugurwa yari agamije gushyiraho ihuriro rizita cyane ku burenganzira  bwa muntu mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga  bakiri mu miryango.

Mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, byibuze abana bafite ubumuga bagera ku 130 bakwiriye kujya mu mashuri.

Nteziryayo Jean Pierre ni Umuyobozi wa HVP Gatagara /Gikondo akaba ari nawe watorewe kuyobora iri huriro. Mu kiganiro na brigthafrica.rw, agararagaza ko mu kigo ayobora cya HVP Gatagara/Gikondo, bagiye bahura n’imbogamizi mu buvugizi  bw’abantu bafite ubumuga bikaba bigaragara ko iyo umuntu abikoze ari ikigo kimwe, bishobora kwitiranwa n’inyungu z’icyo kigo, bishobora  kugira imbaraga nkeya ugereranyije n’iza bantu bakoreye hamwe.

Yagize ati:  ‘’Gushyiraho iri  huriro (platform) ni  ugushakisha  uburyo abantu bafite  aho bahuriye  n’abantu  bafite ubumuga, bavugira hamwe ibibazo by’abafite ubumuga  bikanashakirwa  igisubizo hamwe mu buryo  bukomatanyije.

Bwana Nteziryayo yavuze ko muri Gatagara bizera ko mu gukorera mu karere ka Kicukiro no mu gukorana n’abandi, bafatanya ibikorwa bita ku bafite ikibazo cy’ubumuga kandi ko ibibazo byabyo bizarushaho kumvikana byose kandi n’ababyumva  bakabiha agaciro.

Abari mu mahugurwa bihaye ingengabihe n’igenabikorwa ry’ibikorwa bazakora n’igihe bazabikorera.

Abitabiriye amahugurwa

Ibyo bikorwa rero nibyo bizatuma bagenda bakurikirana ibibazo by’abafite ubumuga umunsi ku wundi, ikindi ni uko bifuje kuzahura n’abayobozi b’akarere kugirango babagaragarize ikifuzo cy’iri huriro kugira ngo babone uko babafasha, bakaba bateganya ko mu  gihe cy’imyaka itatu bateganya kuzajya bahura rimwe mu gihembwe bakaganira ku bikorwa bitandukanye bakareba aho bigeze, bakabigaragariza abaturage bo mu karere ka kicukiro. Mu karere ka Kicukiro hari ibigo by’abafite ubumuga bitari munsi ya 6.

Abitabiriye amahugurwa, bahuguwe  ku masezerano y’umuryango w’abibumbye ku burenganzira bw’abafite ubumuga, ni ikiganiro cyatanzwe na Bizimana Domnique, umuyobozi wa NUDOR

Abayobozi b’inzego zitandukanye bitabiriye amahugurwa
Nteziryayo Jean Pierre Umuyobozi wa HVP Gatagara /Gikondo

Karenzi Christophe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *