Lt. Gen. Jacques Musemakweli yunamiwe ku mukino APR FC yatsinzemo Gicumbi FC
APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 mu mukino wabanjirijwe n’umunota umwe wo kwibuka Lt. Gen. Jacques Musemakweli umaze umwaka yitabye Imana. Uyu yayoboye iyi Kipe y’Ingabo igihe kirekire.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Gashyantare 2022, nibwo APR FC yakinnye na Gicumbi FC ku mukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Iyi Kipe ya Gisirikare ibifashijwemo na rutahizamu Byiringiro Lague yatsinze Gicumbi FC ibitego bibiri ku busa.
Uyu mukino wabanjirijwe no gufata umunota umwe wo kwibuka Lt. Gen. Jacques Musemakweli.
Mbere y’uko ukinwa, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko nyakwigendera aza guhabwa icyubahiro by’umwihariko hazirikanwa umusanzu yatanze mu iterambere rya ruhago mu Rwanda.
FERWAFA ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko yifatanyije n’umuryango mugari wa APR FC mu kwibuka Lt. Gen. Jacques Musemakweli.
Ubwo butumwa bukomeza buti “Uyu munsi mbere y’umukino wa @PrimusLeague uhuza Gicumbi FC na APR FC harafatwa umunota wo kumwibuka. Umusanzu we mu iterambere rya ruhago mu Rwanda ntuzibagirana.’’
Nyuma yo gutsinda umukino wayo, APR FC yagumye ku mwanya wa mbere aho ifite amanota 37, ikurikiwe na Kiyovu Sports ifite 32.
Lt. Gen. Jacques Musemakweli yatabarutse ku wa 11 Gashyantare 2021; yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe. Ni umwe mu bitangiye igihugu aharanira ko gikomeza gutekana mu myaka 59 y’ubuzima bwe bwose.
Yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba yarabaye Umuyobozi w’Umutwe ushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard); Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ndetse yapfuye yari Umugenzuzi Mukuru wa RDF.
Lt Gen Jacques Musemakweli yasize umuryango ugizwe n’umugore n’abana bane.
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, Jacques Musemakweli wari Captain, yari umuganga ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.
Yari mu buyobozi bwa APR itangira, gusa ntibyari bizwi ko izakomera kuko byari uburyo Gen Paul Kagame wayoboraga ingabo icyo gihe, yari ashyizeho bwo kwidagadura mu gihe hari imishyikirano intambara ihagaze ho gato.
Mu gushinga iyi kipe, hatoranyijwe abasirikare muri batayo zitandukanye hitegurwa umukino wahuje APR n’urubyiruko rwahuzaga amashyaka atavuga rumwe na Habyarimana rwagiye gukina ku Murindi.
Musemakweli na we yari mu bakurikiranaga ibikorwa by’iyi kipe ariko umuyobozi mukuru yari Umukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi. Musemakweli yarakinaga kandi ari n’umuyobozi, ibyatumaga afatwa nk’aho ayiyoboye kuko yabonekaga mu bakinnyi kandi ari no mu buyobozi.
Abayireberaga kugeza igeze i Kigali mu 1994 ni Ceasar Kayizari, Musemakweli na Ngenzi Eustache witabye Imana mu 2008.
Nyuma y’umukino wahuje Inkotanyi n’urubyiruko rw’amashyaka ataravugaga rumwe na Leta, Gen Paul Kagame yategetse ko ikipe igumaho hagashyirwaho ubuyobozi bwayo buhamye abakinnyi bakagumana.
Caesar Kayizari ni we wabaye Perezida, Musemakweli aba ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager).



Ubwanditsi Brightafrica
