See Far Housing:Mu migambi yo kongera amacumbi mu gihugu

Share Now

Umushinga wa See Far Housing,  uri mu murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa  Kigali, hakaba hateganijwe kubakwa amazu 560. Ikiciro cya mbere kirimo gusozwa  kigizwe n’ amazu 52 .

Umuyobozi w’umushinga See Far Housing,  Erick Salongo Kalisa  mu kiganiro kirambuye  na brighafrica.rw, yavuze ko igitekerezo  cyo kubaka amacumbi afite aho ahuriye  n’Agahozo Shalom Youth Village  ari mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yavuze  ko mu biganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza RGB, Urwego rw’rw’Igihugu rw’Imyubakire Rwanda Housing, Urwego rw’Igihugu rw’iterabere RDB  ndetse n’Umujyi wa Kigali,  batekereje   itangizwa ry’uyu mushinga, bagaragaza iby’ingenzi  bikenewe mu gihugu bijyanye n’amazu ari ku rwego rugezweho kandi ahendutse (Affordable houses).

Bwana  Salongo asanga  uwo mushinga ni ubwo wakwinjiza inyungu ariko ukagira  ingaruka  mu rwego rwo gukemeura ikibazo kiri mu gihugu  ahanini ijyanye n’amacumbi dore ko kitarakemuka.

Umuyobozi w’umushinga  Salongo yatangaje ko hateganijwe kubakwa amazu 560. Ikiciro cya mbere kirimo gusozwa  kigizwe n’amazu 52 . Ifite  ibyiciro bitandukanye  harimo  inzu y’icyumba kimwe  na salon, ibyumba 2, bitatu n’ibyumba bine. Umushinga wose ukazatwara akayabo k’amafaranga  Miliyari 30 z’u Rwanda.

Buri wese  ngo arisanga  bitewe n’ikiciro yifuza. Yongeyeho ko kugeza ubu hari 50 % y’abamaze kugura appartements  (amazu) bazaturamo yubutswe mu magorofa.

Mu gishushanyo mbonera cy’uyu mushinga  hakaba hateganijwe kuzubaka ibibuga by’imyidagaduro, harimo I cy’umupira w’amaguru  icy’umupira w’amaboko Volley ball, ikibuga cya Basket ball , ibibuga bya tennis,  amaduka manini n’ibindi…

Umuyobozi wa See Far Housing Eric Salongo Kalisa

Salongo yavuze ko  nibasoza iki gikorwa mu mujyi wa Kigali bafite  gahunda yo kuzakomereza mu yindi mijyi  harimo Rusizi, Muhanga, Rubavu n’ahandi..

Emiliana Wilbrod Muchu ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa mu mushinga wa Sifa Far Housing, mu kiganiro yagiranye na brightafrica yavuze ko ibyangombwa byo gutangiza umushinga byabonetse mu Mu Gushyingo 2019. Bahise batangira ubwubatsi ariko ngo bwaje gukorwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi.

Ibi byabangamiye ibikorwa kuburyo bakoreshaga abantu bake, ngo bifuzaga kuba basoza icyiciro cya mbere mu mwaka ushize wa 2020 bitewe n’umubare w’abantu 30 % ugomba kubahirizwa . Ni muri urwo rwego Icyiciro cya mbere giteganywa kuzasozwa mu kwezi kwa Mata 2022.

Emiliana Wilbrod Muchu ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanishabikorwa muri See Far Housing

 Emiliana Wilbrod  asanga abazagura amazu muri uyu mushinga bafite inyungu, bakikijwe n’ibikorwa by’ingenzi  haba abifuza kujya mu myidagaduro muri Kigali Arena, kuri Stade Amahoro , muri mujyi wa Kigali ndetse no ku kibuga mpuzamahanga  bakoresha iminota mike  kugirango bagere kubyo bifuza.

Umuyobozi wa See Far Housing Erick Salongo, yifuje ko abashoboye kubasura bajyayo bakihera ijisho , umuntu akagura  inzu  iri ku rwego rwiza, rwemewe.

Abayobozi ba See Far Housing Company Eric Salongo na Emiliana Muchu
Amacumbi amaze kuzura ni uko azaba yubatse
Kabeza Estate
Igishushanyombonera cya Kabeza Estate

Christopher Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *