Ingendo za RwandAir muri Centrafrique zakiriwe na yombi
Indege ya mbere ya RwandAir yakandagiye ku kibuga cy’indege cy’i Bangui muri Centrafrique yakiranywe urugwiro, akanyamuneza kaba kose ku basanzwe bakorera ingendo hagati y’ibihugu byombi bavuga ko ari amahirwe akomeye babonye agiye guhindura byinshi.
Iyo ndege yaguye i Bangui yari itwaye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver, nyuma yo kugera i Bangui bakiriwe na Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Faustin Archange Touadéra.
Biteganyijwe ko ingendo z’indege ya RwandAir zizajya zikorwa kabiri mu cyumweru, buri wa Gatatu no ku Cyumweru. Ingendo zerekeza i Bangui ziyongereye ku zisanzwe zihuza u Rwanda n’i Douala muri Cameroun, zikazajya zikorwa gusa n’Indege yo mu bwoko bwa Boeing 737.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete, yavuze ko ubu ari uburyo bwiza bwo kubyaza umusaruro umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Centrafrique no kwagura Isoko Rusange ry’Afurika.
Abakoze ingendo z’indege bavuga ko kuba RwandAir itangije ingendo Kigali-Bangui, Bangui-Kigali ari amahirwe akomeye kuko bizoroshya imigenderanire n’ubucuruzi no gushakisha ahari amahirwe y’ishoramari hagati y’u Rwanda na Centrafrique, bikazagira n’uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA).
Bigirimana Jean Bosco ni umucuruzi wavuganye na RBA, avuga ko kuba RwandAir yatangiye kujya muri iki gihugu bigiye kubyarira inyungu abacuruzi mu Rwanda.
Yagize ati: ”Ubu ni uburyo bwiza bwashyizweho kuko tugiye kureba abandi bikorera bo muri kiriya gihugu, tuganire ku byo twakorana, haba mu buhahirane n’ibindi byose bishoboka. Ahubwo twifuza ko nk’abikorera, ahari amahirwe hose ingendo nk’izi zakomeza gufungurwa kugira ngo ibikorwa byacu byaguke.”
Perezida Faustin Archange Touadéra yakiriye intumwa z’u Rwanda zajyanye n’indege ya RwandAir ya mbere yakandagiye ku butaka bwa Bangui
Umugenzi Lainy Hallon wateze iyi ndege na we yagize ati: ”Inyungu mbonamo ni uko kuva i Kigali njya i Bangui byamfataga amasaha 15, ariko ubu biranyoroheye, ingendo zibaye ngufi, biranoroshye kuba nagenda kenshi.”
Umuyobozi wungirije wa RwandAir Sylver Munyaneza avuga ko ikigamijwe cy’ibanze ari ugufungura inzira y’ubucuruzi hagati ya Centrafrique n’u Rwanda.
Yagize ati: ”Tubona amahirwe akomeye cyane cyane mu bucuruzi kuko ikigamijwe ni uguteza imbere ubucuruzi no gufungura amayira hagati ya Centrafrique n’u Rwanda. Iyi ndege izajya ihaguruka i Kigali inyure Douala ibone kujya i Bangui. Abikorera ni bo tubona bafite amahirwe muri izi ngendo kuruta abandi bose.”
Muri uru rugendo rwa mbere RwandAir ifunguye muri Centrafrique, intumwa z’u Rwanda zijyanye n’abikorera bagera kuri 38 kugira ngo na bagenzi babo bo muri icyo Gihugu ku bijyanye n’imikoranire n’amahirwe ashingiye ku mubano ibihungu byombi bisanganywe. Ibi ni byo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb Claver Gatete, ashingiraho agaragaza icyizere gihari:
Munyaneza yakomeje agira ati: “Ibi ni ukugira ngo Abanyarwanda b’ingeri zose, abikorera n’abandi bakora ibindi, babone uko bajyayo kugira ngo barebe ibyo bakora bityo babibyaze umusaruro.”
Mu cyumweru gishize ni bwo ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwafunguye ingendo muri icyo Gihugu, zikaba ari ingendo zibonwa nk’uburyo bwo kwagura ubucuruzi no guhangana n’ingaruka za COVID-19.
RwandAir yiteze kugira uruhare mu kurushaho koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange binyuze mu kwagura ingendo mu bihugu by’Afurika bishoboka.
Muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 iyo sosiyete y’indege yafashe ingamba zihamye zijyanye no kwirinda kandi zakomeje gutanga umusaruro mwiza kuva tariki ya 1 Kanama 2020, ubwo yasubukuraga ingendo zerekeza mu bice bitadukanye by’Isi kugeza ubu.

UbwanditsiPerezida Faustin Archange Touadéra ari kumwe n’intumwa ‘u Rwanda

