TJG muri gahunda zo guteza imbere abanyamuryango bayo
Abayobozi b’Umuryango wa gikirisitu The Joshua Generation International Network ku rwego rwa rw’isi na Afrika bari mu Rwanda mu rwego rwo kuwumenyekanisha, gusura no guhugura abanyamuryango bayo.
TJG ifite gahunda zo guteza imbere abanyamuryango binyuze mu muryango wa TJG ya gikirisito cyane cyane bibanda mu rubyiruko, no kubahuza ahanini n’abaterankunga ku bakoze kandi bakiga neza imishinga .
Ku ya 06.12.2021 habaye Inama rusange kuri EDPR i Kanombe, Umushumba Xavier Mzembi, founder/Chairperson wa The Joshua Generation muri Afrika, yavuze ko ikoranabuhanga rya The Joshua Generation International Network, ryatumye abanyamuryango bamenyana ku isi.
Iyo nama ikaba yari yitabiriwe n’abanyamuryango baturutse ku rwego rw’Igihugu, Intara n’Akarere.
Pr.Xavier Mzembi Yavuze ko Ubukangurambaga bwakozwe mu gihugu cye cya Zimbabwe, mu gihe cy’amezi 6 hari abanyamuryango bagera ku bihumbi 12,000, mu gihe muri Kenya mu gihe cy’amaze 8 hari abanyamuryango ibihumbi 18,000.
Abo bayobozi banasuye uturere twa Kamonyi na Rulindo aho uyu muryango ukorera.

Umushumba Pr. Mzembi, yagarutse ku bazajya bahagararira uyu muryango mu gihungu ndetse no mubindi bihugu, asaba ko bakwitabira gahunda zayo ntibasigare inyuma.
Ku wa kabiri tariki 08.12.2021 abo bashyitsi bari mu karere ka Rwamagana ku Muyumbu, aho basuye ibikorwa bitandukanye harimo ndetse n’amahugurwa.
Umushumba Ann Hubbard Umuyobozi akaba n’umwe mu batangije uyu muryango TJG, yavuze ko Icyicaro gikuru cy’uyu Muryango wa TJG kiri muri Leta Z’unze Ubumwe za Amerika, mu bwongereza hakaba icyicaro gishizwe guhuza ibikorwa byawo.
Muri Afrika ikicaro gikuru kiri muri Kenya mu gihe hategerejwe kumenya muri kano karere ka Afrika y’iburasirazuba, aho bazashyira icyicaro cyayo.
Mu bihugu bikikije u Rwanda uyu muryango ukorera muri Tanzania, Uganda, n’iBurundi.
The Joshua Generation, watangiye mu mwaka wa 1988, ukaba ukorera mu bihugu 263.
Mu Rwanda uyu muryango wa Joshua Generation uyobowe n’Umushumba Pr.Karinganire Charles.
Uruzinduko rw’Abo bayobozi, rwabimburiwe no gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ku Gisozi i Kigali.





Christopher Karenzi
