Ikigega cy’Abafaransa AFD muri gahunda yo gusubukura imirimo yayo mu Rwanda.

Share Now

Umuyobozi w’ Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Developément  Arthur Germond  yavuze  ko u Bufaransa bwateguye miliyoni 500 z’ama Euros  azakoreshwa mu mishinga Abafaransa bateganya kuzatera inkunga Abanyarwanda.

Germond  yabitangaje  ku  wa Kabiri tariki 02 Ugushyingo, 2021 mu kiganiro n’abanyamakuru  mu kigo ndangamuco cy’bufaransa i Kigali.

Mu rwego rwo guteza imbere imishinga itandukanye  yavuze ko  iki kigega AFD  kiri mu Rwanda guhera 2013 kugera 2019.

Yagarutse ku ruzinduko rw’ Umuyobozi mukuru w’iki kigega waje mu Rwanda ndetse hakurirwa n’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa  Emmanuel Macron mu kwezi kwa 5 aho  k’umufatanye na Guverinoma y’u rwanda  bashimangira ko  AFD igiye gusubukura imirimo  yacyo mu Rwanda.

Arthur Germond uhagarariye ikigega ADF mu Rwanda arikumwe n’umujyanama wa mbere w’Ambasade mu Rwanda

Iyo mishinga irimo iy’ikoranabuhanga, kwita ku bidukikije, siporo, guteza imbere Igifaransa, uburezi muri rusange no kuzamura imyigire y’umukobwa by’umwihariko n’iterambere ry’imibereho y’abatuye icyaro cyane cyane mu Burengerazuba n’Amajyaruguru by’u Rwanda.

Imwe mu mishinga uyu muyobozi yagaraje  AFD izateramo inkunga ku’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda hari ikoranabuhanga, ibidukikije, gutez’imbere ururimi rw’igifaransa, imikino harimo  uw’intiki basketball, kwiruka, umupira w’amaguru , iterambere ry’icyaro by’umwihariko mu majyaruguru ndetse n’Iburengerazuba bw’u Rwanda. Ibyo bazakora byose ngo  bizaba bishingiye kubizaba  byatoranyijwe n’u Rwanda.

Arthur Germond  yagaragaje ko iyi nkunga  izava mu kigega cya  Agence Française de Developément (ADF)  itangwa  na Leta y’u Bufaransa ikaba  igamije  iterambere mu  bihugu 15.

Madamu  Cassiopée Vienne ni Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Bufaransa wari mu kiganiro n’amanyamakuru,  yavuze ko inshingano z’ikigega ayoboye ari uguteza imbere ibikorwa by’iterambere by’umwihariko bikaba bijyanye n’umuco n’ubuvanganzo  bikaba biri mu nshingano za Leta y’u Bufaransa ahagarariye.

Umujyanama wa mbere wa Ambasaderi w’Ubufaransa Cassiopée Vienne


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *