Perezida Kagame yakiriye Macron muri Village Urugwiro
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.
Perezida Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.
Yakomeje yerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho byitezwe ko mu masaha make atanga ubutumwa ku Rwibutso, aho abaye uwa mbere utangiye ubutumwa ku u Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yatemberejwe mu bice bitandukanye bigize Urwibutso Rukuru rwa Kigali aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga 250,000, ndetse asobanurirwa byimbitse uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Ubwanditsi
