Ubuzima bwo mu mutwe nibwo bugenzura ibindi byose
N’ igihe umuntu amenya ubushobozi bwe mu guhangana n’ ibyo anyuramo mu buzima bigaragarira mu buryo atekereza, uko akora n’ uko agenza ari mu bandi kenshi bigaterwa n’ uko wakuze.
Hari ubwo ubuzima bwo mutwe buhungabana bitewe n’ ibyo umuntu aba yaranyuzemo, biba bigoye ko wabimenya gusa nk’ uko abashakashatsi babivuga bimwe mu bimenyetso bibigaragaza n’ uko hari byinshi ugenda usanga byarahindutse mu buzima bwa muntu, hari indwara zanze gukira, kurya ntuhage, ubushomeri, amakimbirane, kumva unaniwe, kubaho utishimye, kwibaza cyane ku mpamvu uriho, kumva nta mudendezo, n’ ibindi….
Ibyo dukora byose bishingiye kubyo dutekereza.
Ibitekerezo n’ ibyo bigenga ubuzima tunyuramo, uburyo bwiza n’ ugutekereza ibyo ushaka kandi byiza, gusa kubishyira mu bikorwa biragora gusa kuko kuri benshi hari ubwo haza ibyamunaniye kwakira akaba aribyo agenderamo ariko iyo umuntu agerageje gutekereza atavuze, ati intego zanjye n’izihe, agapanga uburyo ugomba kubikora, ni uburyo bwa rukuruzi, iyo utekereza ibyo ushaka ukabigumamo biraba, ni nko kubiba kandi umuntu asarura ibyo yabibye.
Uko abantu babanye bigendewe ku muco kenshi mu buzima bigira ingaruka nziza cyangwa mbi mu buzima bwo mu mutwe bitewe n’ uburyo babyitwaramo.
Mu Rwanda hakunze kugaragara umuco wo kutavuga cyane uko umuntu yiyumva bigashobora gutera agahinda gakabije nk’ indwara imwe ikomye y’ uburwayi bwo mutwe. Mu gihe hari utinyuka kuvuga agafatwa nk’ udashobotse kuri bamwe.
Kuvuga gutinya ibyo batekereza, hari ibyo bishyiramo nk’ inzigo, umwaku wabyizera bikagutera ingaruka mu mitekereze n’ imyimerere idahwitse.
Mu gihe turi muri ukwezi kwahariwe ubuzima bwo mutwe, hari uburyo butandukanye buriho bukoreshwa biciye mu biganiro, … ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ni muri urwo rwego Televiziyo ya Apple TV+ iriho irerekana filime y’ uruhererekane yiswe “ The Me You Can’t See” bivuze “ Njye Mutigeze Mubona “ yakozwe na Oprah Winfrey na Prince Harry yasohotse kuwa 21 Gicurasi 2021.
Ni nyuma yo mu kwezi kwa gatatu 2021 mu kiganiro cy’ amasaha agera kuri abiri, Oprah winfrey na Prince Harry “The duke of Sussex” bagiranye kuri CBS.
Kuri ubu hari filime y’ uruhererekane bakoze bafatanije na Apple TV+ , Yitwa “The Me You Can’t See” Bivuze mu Kinyarwanda “ Njye mutigeze mubona”.
Iyi filime yibanze cyane ku kamaro k’ ubuzima bwo mu mutwe n’ uburyo biba bimeze mu bantu babigendana. Ivuga cyane ku nkuru mpampo z’ ibyamamare birimo Lady Gaga, Glenn Close na Prince Harry ubwe.
Mu buryo bwagarutwseho muri iyi filime y’ uruhererekane n’ uburyo Oprah yagarutse ku guhura kwa Prince Harry na Meghan Markle umufasha we byatumye atekereza uburyo Kuva cyera atitaga ku bya mubayeho nk’ uko ubu abitekerezo ari hamwe n’ umufasha we, ngo byamuhinduriye ubuzima mu buryo butari bumwe.
Prince Hary yagize ati: “Maze kuba hamwe nawe nibajije niba koko uyu mubano ugiye gukomeza kugenda neza, nibwo nasanze ndi gutekereza cyane ku hahise kubera ko hari umubabaro atari Meghan Markle uwuteye ahubwo ko yawumbonyemo.
Yakomeje yibaza ubwe uburyo ashobora kubyitwaramo, ati: “Ni muri bwa buryo usubira inyuma mu hahise hawe, mu buryo wahungabanye, ukakwarwana nabyo, hanyuma ugakomeza”.
Ubu rero, nk’ uko igikomangoma cyabyakiriye, agakomeza ubuzima busanzwe, nibwo atangiye kugaragaza ibyo yaciyemo byose mu rugendo rw’ ubuzima bwe. Oprah Winfrey wamaze igihe afasha iki cyamamare, yigiyemo byinshi bizamufasha mu rugendo rw’ akazi ke ahazaza.
Mary Louise Kelly wa NPR mu kiganiro na Oprah winfrey yabajije ku biganiro agirana n’ ibyamamare bitandukanye iyo baje bakamufungukira bavuga ku byabayeho niba hari icyo bifasha yagize ati:
“ Nizera buri wese hari inkuru yisanisha nayo, mu byiyumviro abenshi bareba cyane ku byabayeho bikabafasha kwihishurira agahinda n’ umubabaro bagize ku hahise habo”.
Yakomeje agaragaza uburyo buri wese aba afite icyamubabaje hakaba hari ubwo bigeraho bigatera icyibazo cy’ ubuzima bwo mu mutwe. Ko hari n’ ubwo bigeraho umuntu iyo bimurenze aba atakibasha no gusobanukirwa ibigenda bimubaho.
Ibanga n’ uguhindura imitekerereze
Kwishakira amakuru atari ukugendera ku mpuha ntube wa muntu ugendera ku bije byose, ukabyitondera, ukigaburira ibitekerezo byiza. Byaba bigoye guhangana n’ ibyo urimo ukaba wagana ababifite mu nshingano harimo abaganga n’ abajyanama b’ ubuzima.
Byakusanyijwe na Karenzi Queen Rosine
