Sanchez Wo Muri Colombia Yegukanye Agace Ka Mbere Ka Tour Du Rwanda 2021

Share Now

Kuri iki Cyumweru nibwo hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Tour du Rwanda 2021, abakinnyi 75 bahagurukira kuri Kigali Arena, babanza kuzenguruka umujyi wa Rwamagana inshuro icumi mbere yo gusoza, mu ntera ya 115.6 km.

Amakuru dukesha Igihe  Brayan Sánchez w’imyaka 26 yegukanye aka gace akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 43, anganya ibihe n’abandi bakinnyi benshi kuko bahagereye ku murongo icya rimwe. Yajurikiwe n’Umunyamerika Hoehn Alex ukinira Wildlife Generation Pro Cycling na we wakoresheje 2h33’43”.

Abanyarwanda baje ku myanya ya hafi ni Hakizimana Seth [14] na Uhiriwe Byiza Renus [15]. Bakoresheje ibihe bimwe na Brayan wabaye uwa mbere, 02h33’43″

UKO ISIGANWA RYAGENZE:

Abakinnyi 10 ba mbere kuri etape ya Kigali- Rwamagana

  1. Sanchez Vergara Brayan Stiven (Team Medellin, Col), 2h33’43”
  2. Hoehen Alex (Wildlife Generation, USA), 2h33’43”
  3. Roldan Ortiz Weimar Alfonso (Team Medellin, Col), 2h33’43”
  4. Pacher Quentin (B&B Hotels, France), 2h33’43”
  5. Restrepo Jhonathan Valencia (Androni, Col) 2h33’43”
  6. Munoz Giraldo Daniel (Androni, Col), 2h33’43”
  7. Basson Gustav (Pro Touch, Afurika y’Epfo), 2h33’43”
  8. Umba Lopez Abner Santiago (Androni, Col), 2h33’43”
  9. De Decker Alfdan (Tarteletto, Belgique), 2h33’43”
  10. Vuillermoz Alexis (Total Direct Energie, France), 2h33’43”.

Abanyarwanda batanu ba mbere kuri iyi etape

  • 14 Hakizimana Seth (SACA) 2h33’43”
  • 15 Uhiriwe Byiza Renus (Team Rwanda), 2h33’43”
  • 33 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite), 2h33’43”’
  • 39 Muhoza Eric (Team Rwanda) 2h33’43”
  • 44 Areruya Joseph (Benediction Ignite) 2h33’43”

-  BRAYAN SANCHEZ YEGUKANYE ETAPE YA MBERE YA TOUR DU RWANDA

12:42: Umunya-Colombia, Brayan Sanchez ukunira Team Medellin ni we wegukanye etape ya mbere ya Tour du Rwanda. Yahageze ari kumwe n’abandi benshi mu gikundi.

12:37: Piccoli yasohotse muri bagenzi be, igikundi cy’abakinnyi cyahise gifata ba bakinnyi umunani bari imbere. Abakinnyi benshi bari kugerageza kwihuta barebe ko bagera imbere batanze abandi.

12:34: Abakinnyi bamaze kugenda ibilometero 105, hasigaye icumi ngo bagere ku murongo basorezaho. Abakinnyi umunani barimo Sanchez (Medellin), Boileau (B&B Hotels), Umba (Androni), Weldemichael (Erythrée), Goeman (Tarteletto), Gaillard (Total Direct Energie), Kagimu (Bike Aid) na Piccoli (Israel Start-Up Nation) basohotse mu gikundi bashaka kujya gutsinda.

12:32: Nyuma yo kugenda ibilometero 100, abakinnyi batatu bacomotse mu gikundi basiga abandi ho amasegonda 15 ariko bidatinze bahita bafatwa, ubu bari kugendera hamwe.

Irushanwa rizakomeza kuri uyu wa Mbere abasiganwa berekeza mu karere ka Huye, bakazahagurukira i Kigali.

Ubwanditsi

Brightafrica.rw


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *