Rusesabagina yasabye amezi 6 yo gutegura dosiye ye, Ubushinjacyaha buvuga ko atinza urubanza nkana
Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba rwakomeje nyuma y’uko iburanisha ryo ku wa 11 Werurwe 2021 rwasubitswe kubera ko hari ababuranyi batari bunganiwe.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ni rwo rurikuburanisha urubanza Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman n’abandi 18 baregwamo ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.
Uru rubanza ariko ruri kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.
Rusesabagina yahoze ayoboye Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b’inzirakarengane mu bihe bitandukanye.
Uyu musaza w’imyaka 66 ku wa Kane yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganizi we, Me Rudakemwa Félix, bituma urubanza rusubikwa nyuma yo gusesengura no gusanga mu nyungu z’ubutabera no guha uburenganzira uregwa bwo kunganirwa bikwiye ko aba ari kumwe n’umunyamategeko we.
Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’umwunganira mu mategeko, Me Nkundabarashi Moïse bagaragaje ko kuba Me Rudakemwa atabonetse mu rukiko ari uburyo ’tactic’ bwo gukomeza gutinza urubanza nkana.
Urukiko rwanzuye ko Me Rudakemwa na Mugabo Shariff Youssuf wunganira abarimo Hakizimana Théogène bitabira iburanisha ry’uyu munsi kugira ngo urubanza rukomeze.
Kuri uyu wa Gatanu, biteganyijwe ko urubanza rukomeza Sankara aburana mu mizi kuko we yari yaratangiye kwiregura ku byaba bimwe na bimwe.
UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:
11:01: Inteko iburanisha ifashe akanya ko kwiherera, mbere yo kwanzura niba urubanza rusubikwa Rusesabagina agahabwa igihe cyo kwiga kuri dosiye ye.
10:58: Paul Rusesabagina yavuze ko dosiye ye irimo ibya MRCD, FLN na Bishop Niyomwungere Constantin ku buryo abona ari byinshi ugereranyije n’abandi baburanyi.
Ati “Ntabwo turamarana ibyumweru bitatu [na Rudakemwa], Me Gatera Gashabana yagiye muri Tanzania ku buryo n’ibibazo bya COVID-19 byatumye dosiye yanjye tutayiganiraho neza.’’
10:42: Me Rudakemwa Félix yavuze ko bitewe n’imiterere ya dosiye bigoye ko yakomeza kuko byaba ari ukubangamira uburenganzira bwe [Rusesabagina] bwo kwiregura.
Ati “Ntiyaza muri dosiye, twerekanye imiterere yayo atayizi neza. Kuvuga ngo hagende humvwa umwe umwe azasorezweho byaba ari ukubangamira uburenganzira bwe kuko agomba gukurikira azi dosiye.’’
Umushinjacyaha yavuze ko mu gihe urukiko rwafata icyemezo ko urubanza rukomeza nta kwivuguruza kwaba kubayeho kuko byavuzwe mu maburanisha ya mbere haburanwa ku nzitizi zitandukanye.
Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko basobanuye ko ibyabaye mu maburanisha atanu, byerekana ko ibiri muri dosiye babizi kandi babifite.
Ati “Kuba uyu munsi urukiko rwaratanze umurongo kugira ngo Rusesabagina Paul akomeze kwiregura. Nta burenganzira bwe buza kuba buhutajwe.’’
Yasabye ko muri gahunda y’uko urubanza ruzagenda, yashyirwa nyuma y’abandi kuko nta burenganzira bwe bwaba buhutajwe.
Me Ngamije Jean de Dieu wunganira Byukusenge Jean Claude yavuze ko amezi atandatu ari menshi ku buryo ukwezi kumwe kwaba guhagije.

Source: Igihe
