Rwatubyaye Abdoul na Kagere bararara mu mwiherero w’Amavubi

Share Now

Kagere Meddie

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na SuitchBacks yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Kagere Meddie ukina muri Simba SC yo muri Tanzania, baraye mu mujyi wa Kigali, aho baje gufatanya na bagenzi babo gutegura imikino y’ikipe y’igihugu.

Nyuma yo guhamagarwa kw’ikipe y’igihugu Amavubi, abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda ntabwo bahise batangirana umwiherero na bagenzi babo kuko amakipe yabo yari atarabarekura bitewe n’imikino yari afite.

Gusa amakuru meza kuri iyi kipe y’igihugu Amavubi, ni uko abakinnyi babiri mu bakina hanze y’u Rwanda, ari bo bamaze gusesekara mu Rwanda, aho baje gufatanya na bagenzi babo mu gutegura imikino ibiri bateganya gukina na Cape Verde mu kwezi gutaha kwa 11.

Amakuru FunClub yamenye, ni uko myugariro Rwatubyaye Abdoul na rutahizamu Meddie Kagere, bageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize, bagahita bashyirwa mu kato k’amasaha 24, aho aza kurangira uyu munsi.

Bikaba biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi, baza kujya mu mwiherero w’Amavubi ku isaha y’i saa yine z’amanywa (10h) bagahita banatangira imyitozo.

Kagere Meddie ukinira Simba SC, yari amaze iminsi yaragize ikibazo cy’imvune mu ivi, aho andi makuru avuga ko ikipe ye yamwohereje ngo aze avurirwe mu Rwanda anasure umuryango we, cyane ko yari amaze iminsi adakina kubera iyo mvune yagize.

Rwatubyaye ari mu bagenderwaho mu kipe y’igihugu

Myugariro Rwatubyaye Abdoul na rutahizamu Meddie Kagere, bageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize, bagahita bashyirwa mu kato k’amasaha 24, aho aza kurangira uyu munsi.

Bikaba biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi, baza kujya mu mwiherero w’Amavubi ku isaha y’i saa yine z’amanywa (10h) bagahita banatangira imyitozo.

Kagere Meddie ukinira Simba SC, yari amaze iminsi yaragize ikibazo cy’imvune mu ivi, aho andi makuru avuga ko ikipe ye yamwohereje ngo aze avurirwe mu Rwanda anasure umuryango we, cyane ko yari amaze iminsi adakina kubera iyo mvune yagize.

Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *