Dream team Football Academy mu cyerekezo cy’ejo heza ku bana b’abanyarwanda

Share Now

Dream Team ni Academy yigisha abana umupira w’amaguru n’uw’amaboko (Basketball). Bafite gahunda zitandukanye harimo gutoza abana ku mashuri bigaho (school outreach program), gahunda z’amahugurwa mu biruhuko (Holidays training program ) ndetse n’izindi zitandukanye.

Mu rwego rwo kunoza imikorere Dream Team ifite abafatanyabikorwa barimo JICA (Japan), College Connect International (USA), Rush soccer academy (USA) na F10scout (ITALY).

MUGEMA Ikaze Ashley ushinzwe amakuru muri Dream Team FA , yavuze ko mu gihe cy’amashuri  bakora imyitozo buri wa 6 gusa guhera saa 2 naho mu biruhuko dukora buri munsi guhera saa 9:30 za mugitondo kugeza saa 2 tukaruhuka ku munsi wo ku cyumweru.

Dream Team Football Academy ni Umuryango ugizwe n’amakipe y’abana bigishwa umupira w’amaguru,ikaba ikorera imyitozo kuri IPRC Kicukiro.

Umuyobozi wa Dream Team FA Evelyn Maina

Umuyobozi wa Dream Team FA Evelyn Maina  umaze  hafi imyaka ibiri uyobora iri shuri ry’abana yavuze ko uyu mushinga watangiye mu mwaka wa 2010. Uwashinze iri shuri rya Dream Team  Football Academy ni Kayisire Jacques wakiniye ikipe ya Rayon Sport akaba yarabaye na Visi perezida wayo ubu akaba abarizwe muri Minisiteri ya siporo (MINISPORT).

Mu kiganiro na Brightafrica.rw Maina yavuze ko  ubu  bafite  abakinnyi bagera ku 120 bakaba bafite abakinnyi guhera ku myaka 3 kugera kuri 18. Maina yagize iti ‘’ Intego nkuru yacu ni uko habaho ubufatanye n’abaterankunga bityo abakinnyi bacu bakagera ku rwego mpuzamahanga ababashakira amakipe bakaba babajyana gukina ku mugabane w’iburayi’’.

Ku bijyanye n’urwego rw’iyi Academy rurashimishije hari Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’amaguru (Amavubi) barimo Mugisha Gilbert, Ndayishimiye Antoine Dominique, Ishimwe Saleh na Inshuti Fidel Bastos ni bamwe mu banyuze muri iri ishuri.

Mugisha Gilbert

Abakinnyi iyo batangiye kugera ku myaka 18 batangira gushakirwa amakipe bafatanyije n’abafatanyabikorwa barimo  Umurundi witwa Douglas Ngabo Saleh ubu akaba ari muri Suede ku mugabane w’Iburayi.

Scout Douglas Ngabo Saleh

Dream Team FA mu myitozo

muyobozi wa Dream Team Football Academy yakomoje kuri gahunda yo kwakira amakipe batumiye kuza mu irushanwa ry’iminsi 2 guhera tariki 23 na 24 Gicurasi 2024, rikazabera ku kibuga cya IPRC Kicukiro nta gihindutse.

Amakipe  yo muri Academy  ku mugabane wa  Afrika akaba yaratumiwe kuburyo bamwe bamaze kwemeza ubutumire barimo abo muri Tanzania, Uganda, Kenya, Burundi , Senegal, na Nigeria.

Ku bafatanyabikorwa b’iri shuri bakorana na College connect International mu gushakisha amashuri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho abakinnyi babo bashobora gukinirayo bakanabona amahirwe yo kuhiga.

Ku bijyanye n’abascout Dream Team ikorana nabo mu rwego w’ubusesenguzi (video analysis ) y’abakinnyi bakanajonjora abafite impano kurusha abandi.

Christopher Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *