Bisate lodge yagaragaye ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa Condé Nast Traveller Readers’ Choice Awards 2020.
N’ Urutonde rutegurwa na Condé Nast Traveller Readers’ Choice, akaba ari igikorwa ngarukamwaka, kuri ubu akaba ari inshuro ya 33 bityo u Rwanda rukaba rwagaragaye kuri urwo rutonde ruhagarariwe na Bisate Lodge.
Bisate Lodge yubatse mu majyepho y’ ibirunga, ikaba igizwe n’ ibyumba 6 biteretse mu ishyamba.
Bisate Lodge n’ inzu igizwe n’ ibyatsi yubatse hagendewe ku muco nyarwanda kuko uwayikoreye inyigo yagendeye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Bisate Eco Lodge yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki ya 1 Nzeri 2017. Yubatse muri Pariki y’Ibirunga aho uba witegeye neza udusongero tw’ibirunga bya Bisoke, Kalisimbi na Mikeno.
Iyi hoteli iza mu za mbere zakira ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, yubatswe n’ikigo Wilderness Safaris. Impumeko yayo yavuye ku miterere y’Ingoro y’Umwami iherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Bisate Lodge ifite ibyumba bitandatu bigiye biteretse mu ishyamba hagati, bisakaje ibyatsi hejuru, ndetse byihagazeho kuko kuharara ijoro rimwe wishyura amadolari ya Amerika ari hagati ya 1100–1400.
Ubwo Abasuye Bisate Lodge bashobora no kurira imisozi bakajya gusura ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ndetse ababishaka bakaba bagira uruhare mu gahunda yo gutera ibiti kuri iyo misozi.


Byanditswe na: Karenzi Queen Rosine
