Umujyi wa Kigali mu gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo
Nadine Umutoni Gatsinzi, umuyobozi wungirije w’ imibereho myiza y’ abaturage mu mujyi wa Kigali agaragaza ko guhana abana bo mu muhanda bemeranyije n’ ababyeyi babo ko bagomba gusubira mu ngo baturukamo bagafatwa neza n’ ababayeyi babo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Yatangaje ko mu gihe hafashwe umwana, “ tumuhuza n’ umuryango we ariko ababyeyi bagasinyana amasezerano ko ibyababaye bitazongera ukundi, Kandi ko bisubiye, umubyeyi ateganirijwe ibihano”.
Nta mpamvu n’ imwe yagakwiye kubaho kuko ngo bituma umwana ajya mu muhanda, abandi bakavuga ko inzego z’ ibishinzwe zagakwiye kubyitaho bigakurikiranwa cyane. Yagize ati:“Hari imiryango yugarijwe n’ ubukene ndetse n’ ibindi bibazo ariko bakora uko bashoboye kose bakita ku bana babo kuko ari zo nshingano zabo za mbere nk’ababyeyi. Tugiye guhera mu nzego z’ibanze twegera iyo miryango isa nkiyateshutse ku nshingano kugira ngo ibibazo bikemuke”.
Icyo urubyiruko ribivugaho
Neige Ikuzo w’ imyaka 19 y’ amavuko avuga ko yarafite imishinga migari muri uyu mwaka 2020, dore ko ari nabwo yari kuba asoje amashuri ye yisumbuye.
“ Ku muntu nkanjye ukunda kugenda cyane, kuguma mu rugo byarangoye cyane kubera ko nkunda ikintu icyo ari cyose cyimpuza.
Yagaragarije leta ndetse n’inzigo zibishinzwe ko yareba uburyo abana bagira ibikorwa byabagirira akamaro hakurikijwe ingamba zo kwirinda Covid -19.
Enock Rutaganda w’ imyaka 16 nawe avuga ko igisubizo cyiza ari ukubaha amahirwe ashobora gutanga umusaruro.
Francine Uwera Havugimana ni umubyeyi, avuga ko nubwo bari mu bihe bitoroshye bya Covid-19 ari amahirwe yandi yo kwegera abana bikongera umubano.
Karenzi Queen Rosine source New Times.rw
