Abantu bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19
Olivier Mureziutuye mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigaliakaba ari umurundi, yarwaye indwara ya covid i Kanyinya ariko ubu yaratashye amaze gukira.
Mu kiganiro na oeilafrique.rw,Olivier Murezi yashimiye Imana kuba yarakize, agaragaza ko iyi ndwara abantu benshi ngo ntibazi ko yica kandi ko ari mbi cyane. Yagize ati: “Iragufata mu muhogo ikakuniga, ikaza mu gatuza ikakubuza guhumeka kandi ugakorora. Mbimenya bwa mbere ko narwaye nari mu rugo numva mu gatuza hari igihindutse narimfite igikororwa ngikurayo birashira, buracya ndakomeza ndakorora, ndwara umutwe ngira isereri cyane hanyuma nzakubwira mugenzi wanjye twabanaga tujya ku kigo nderabuzima kwipimisha malaria barayibura’’.
Icyo gihe Muganga ngo yaramwitegereje ahita ahamagaza imbangukiragutabara (Ambulance) bamujyana ku bitaro bya muhima, bapima indwara zose hanyuma barayibura covid. Hanyuma ngo bahise bamwohereza kuri CHUK, yahamaze iminsi 3,RBC ngo n’iyo yamuhamagaye imumenyesha ko afite indwara ya Covid.
Kubyakira ntibyari byoroshye
Olivier Murezi yavuze kobyamunaniye kwiyakira avuga ko yahise abwira uwo babana ko baza kumujyana ku bitaro i Kanyinya kugirango ashobore kuvurwa. Yagize ati: ‘’Barampimye ubwa mbere meze nabi barankurikirana bampa imiti y’inkorora hari n’iyo bateye muri serumu, baza kumpima nyuma yaho basanga ntayo mfite ndataha maze gukira’’.
Murezi arashimira cyane abaganga b’i Kanyinya bamwitayeho cyane ku masaha akanashimira cyane leta y’uRwanda uburyo yitayeho gukurikirana abarwayi.
Mu rugo byari byifashe gute amaze gutaha?
Mu gutaha ngo ntibyari byoroshye ko abantu bamwakira neza kuko bari bafite impungenge z’iyi ndwara ariko uko iminsi ishira bagendaga babimenyera kandi n’uburenganzira bwabo.
Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko yakize n’ubwo nta ntege afite ndetse no mu mutwe ngo ntabwo bimeze neza cyane.
Asoza ikiganiro yagize inama atanga, avuga ko abantu bagomba kumenya kubana n’iki cyorezo bakubahiriza ingamba za leta mu kwirinda Covid-19, ariko akaba asaba inzego za leta z’ubuzima ku bitaro kuzajya batanga ibisubizo.
Karenzi Christophe
Oeilafrique.rw
