Perezida Kagame yageze i Nairobi mu nama ihuza Ubufaransa na Afurika
Na Christopher Karenzi
Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika mu nama ya mbere yitwa Africa Forward Summit, yateguwe ku bufatanye bwa Perezida wa Kenya, William Ruto, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.
Iyi nama iri kuba ku nsanganyamatsiko igira iti: “Africa Forward: Ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu guhanga udushya no guteza imbere ubukungu”, igamije gushimangira ubufatanye hagati y’u Bufaransa na Afurika mu bucuruzi, ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga.
Itangazo dukesha ibiro by’Umukuru w’igihugu, ni uko Perezida Kagame ateganya kuzatanga ikiganiro nyunguranabitekerezo ku rwego rwo hejuru kikazibanda ku bwenge buhangano (Artificial Intelligence) n’ikoranabuhanga rya digitale.
Azageza ijambo mu nama rusange izahuza abayobozi b’ibigo bikomeye byo muri Afurika n’u Bufaransa ku bijyanye n’inganda ku bidukikije ndetse n’impinduka mu rwego rw’ingufu.
Iyi nama ihuje abantu barenga 4,000 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 25 bo muri Afurika, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abahanga mu guhanga udushya. Biteganyijwe ko izasozwa n’Itangazo rya Nairobi ku hazaza h’ubufatanye hagati ya Afurika n’u Bufaransa.
