Rwanda Cup, irushanwa rishya muri Basketball y’u Rwanda
Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangije irushanwa rishya ryiswe Rwanda Cup rizajya rihuriza hamwe amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’icya kabiri mu bagabo n’abagore, rya kabiri rikomeye nyuma ya shampiyona (Rwanda Basketball League).
Iri rushanwa ryatangiye mu mpera z’iki Cyumweru, aho ku ikubitiro ryitabiriwe n’amakipe 30 mu byiciro byombi, mu bagabo 21, mu gihe mu bagore ari icyenda.
Biteganyijwe ko ikipe izajya iryegukana ibona itike yo guhagararira igihugu mu mikino mpuzamahanga by’umwihariko iy’Akarere ka Gatanu igiye gutangizwa vuba kugira ngo ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bibone indi mikino itari muri BAL gusa.
Visi Perezida wa FERWABA Ushinzwe Amarushanwa, Nyirishema Richard, yavuze ko iri rushanwa barishyizeho mu kongerera abakinnyi imikino.

Yagize ati “Ni irushanwa ryiyongera kuri Shampiyona ndetse rizafatwa nk’irya kabiri. Rizongerera imikino amakipe kuko ntabwo yari ihagije bityo abakinnyi bacu bamere neza ari nabyo bitanga umusaruro mu Ikipe y’Igihugu. Ikindi bizaha amahirwe abatanyabikorwa ibicuruzwa bitandukanye bya Basketball.”
Mu bagabo, amakipe yashyizwe mu matsinda ane, aho irya mbere rigizwe na Kigali Titans, Kepler BBC, Flame BBC, IPRC Musanze na East Africa University Rwanda.
Irya kabiri rigizwe na Tiger BBC, The Hoops Rwanda, Rebero Academy na Greater Virunga. Irya gatatu ririmo UGB, Intare BBC, Black Thunders na Igihozo St Peter, irya kane rigizwe na Inspired Generation, Azomco, UR Kigali na ITS Kigali.
Buri tsinda rizazamukamo amakipe abiri ya mbere yiyongere kuri APR, REG, Espoir na Patriots zabaye iza mbere umwaka ushize, bityo ahurire muri ¼ akuranwemo kugeza ku mukino wa nyuma.
Mu bagore, ni amatsinda abiri agizwe na APR BBC, IPRC Huye na East Africa University Rwanda. Itsinda rya kabiri ririmo REG BBC, The Hoops, UR Kigali na Kepler WBBC.
Muri iyi mikino, APR WBBC na REG WBBC zabaye iza mbere mu mwaka ushize, zizinjirira muri ½.
Ubwanditsi
