APR W VC mu gace ka kane yacanye umucyo
Agace ka kane k’imikino muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball yasubukuwe mu mpera z’icyumweru. Wari umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura.
Hakinwe imikino yo kwishyura yasize ku ruhande rwa APR WVC yitwaye neza mu gihe APR MVC yaje gutsikira, Police WVC na Police M VC yaratsikiye.
Wari umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura wuzuzaga Ku Cyumweru, tariki 1 Ukwakira 2023, hari hateganyijwe imwe mu mikino ikomeye harimo uwagombaga guhuza ikipe ya REG VC na APR VC ndetse na Police VC na Gisagara VC mu cyiciro cy’abagabo naho mu cy’abagore, ikipe ya Police VC yagombaga kwisobanura na APR WVC.

Ikipe ya APR WVC ni yo yegukanye intsinzi y’amaseti 3-2 (25-23, 19-25, 25-12, 18-25, 6-15) mu mukino wamaze amasaha asaga atatu nka kimwe mu bimenyetso ko by’uko utari woroshye.
Umutoza wa Police W VC Hatumimana Christian mu kiganiro na Brightafrica.rw, yavuze ko ikipe ye ntako itagize, agaragaza ko yakinnye n’ikipe ifite uburambe APR ikagira abakinnyi batandatu mu ikipe y’igihugu m gihe Police itemo 1.
Hatumimana yavuze ko bafite gahunda yo kongeramo abakinnyi bakomeye mu gihe kiri mbere mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe. Bakaba bashaka kugera kure mu gihugu no ku marushanwa mpuzamahanga y’Afrika.

Umutoza Hatumimana Christian asobanurira umukinnyi uko agomba gukoresha amayeri
Umutoza Hatumimana yavuze ko muri Police VC ikaba yarahaawe ubutumire, igisagye ni uko ngo abayobozi bazabaha uburenganzira bwo kujyayo.
Ku rundi ruhande, mu nzu y’imikino ya Kimisagara, Ikipe ya APR VC yahatsindiwe n’ikipe ya REG VC amaseti 3-2 (25-17, 25-19, 19-25, 20-25, 9-15) nyamara ari yo yari yabanje gutsinda amaseti abiri abanza.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Volleyball yasubukuwe mu mpera z’icyumweru, hakinwa imikino yo kwishyura yasize amakipe ya REG, RRA, Gisagara na APR WVC yitwaye neza mu gihe andi yatsikiye.

Amwe mu makipe akina mu Cyiciro cya Mbere azafata urugendo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2023, yerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka ryitiriwe uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere.wavutse mu mwaka w’1922, yitaba Imana mu Ukwakira 1999.



Christopher Karenzi
