Umushinga wa BCH mu gutanga amakuru kuri GMOs.

Share Now

Biosafety Clearing-House (BCH) ni umushinga w’Umuryango w’Abibumbye  ushinzwe Ibidukikije ukaba ufite inshingano zo kunganira  ibihugu mu rwego rwo guhanahana ingaruka za biotekinoloji.

Mu karere ka Musanze ku itariki ya 25-27 mata 2022  habaye amahugurwa yitabiriwe n’abahagarariyr ibigo bitandukanye ku bijyanye ni uwo  mushinga wa BCH.

Ibi bikaba bijyanye n’amasezerano ya Cartagena ifasha ibihugu kubijyanye n’ubwikorezi muri rusange   ku ikoreshwa ry’ibihingwa byahinduye umwimerere  wa GMOs.

Rutayisire Amandin wari  uhagarariye ikigo cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB muri ayo mahugurwa,  yavuze  ku  ngingo zishyirwaho  kugirango  iyo hazanye ibihingwa byahinduwe umwimerere Geneticaly Modified  Organismes bibashe kwemerwa ngo hagira ubugenzuzi bubikorerwaho kugirango bitaba byagira  ingaruka  mbi ku banyarwanda  ndetse no kubidukikije.

U Rwanda ntiruremera ikoreshwa ry’ibihingwa byahinduye umwimerere GMOs  Crop Geneticaly Modified  Organismes ariko rwasinye amasezerano

Rutayisire yagize ati  ‘’Bimwe  nk’ibiribwa  byahinduwe muri ubwo buryo cyangwa se n’ibindi bijya gusa bijya gusa nabyo byakwinjira mu gihugu, rwasinye amasezerano yitwa (Cartagena Protocal), bityo reo hagomba kujyaho mbere na mbere  Inzego abantu bakabisobanurwa  mbere yuko tubyemera’’.

Kubijyanye n’ubumenyi  yakuye mu mahugurwa  yagaragaje ko  bizagenda bibafasha mu gihe kiri imbere nk’abakora mu bijyanye n’ubuhinzi harimo kumenya gusobanukirwa impinduka zijyanye n’ikirere.

Rutayisire yagize ati ‘’Ikirere cyacu kigenda gihinduka murabibona imvura isgaye ari nkeya rime na rime hashobora gukenerwa yuko ibihingwa byahinduye umwimerere byinjira mu  gihugu, icyo gihe twamenya icyo gukora bigatuma  twakwirinda ingaruka mbi yyuko n’ibidukikije bo mu Rwanda bigira ikibazo.’’

Chantal Andrianarivo  ni umujyanama  mu karere muri gahunda y’umuryango w’abibumbye akaba yari umwe mu bahuguye  ku  bijyanye n’umushinga wa BCH III.

BCH ni umushinga w’Umuryango w’Abibumbye  ushinzwe Ibidukikije ukaba ufite inshingano zo kunganira  ibihugu mu rwego rwo guhanahana ingaruka za biotekinoloji.

Ibi bikaba bijyanye n’amasezerano ya Cartagena ifasha ibihugu kubijyanye n’ubwikorezi muri rusange   ku ikoreshwa ry’ibihingwa byahinduye umwimerere  wa GMOs.

Umushinga wa BCH ukaba wita ku ibihugu ku isi yose mu gutanga amakuru ku bijyanye n’ibihingwa byahinduye umwimerere  wa GMOs haba kubihindura,ku mirire yaba iy’abantu  ndetse n’inyamaswa. Aya mahugurwa yateguwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA).

Abahuguwe bari mu matsinda

Christophe Karenzi


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *