U Rwanda rwatanze icyizere cyo kwakira Inama ya Afurika yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye

Share Now

Minisitiri w’Ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yamaze impungenge abari bafite ubwoba ko inama yiga ku kubungabunga ibyanya bikomye muri Afurika, iteganyijwe muri Werurwe 2022 ishobora kutazaba kubera ubwiyongere bw’ubwandu bushya.

Mu nama yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, igamije gutegura imigendekere y’iyo nama iteganyijwe muri Werurwe 2022 hagati ya tariki 7 na 12, Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira iyo nama kandi ko hari icyizere cyane ko ubwandu bushya buri kugenda bugabanuka.

Yagize ati “U Rwanda twiteguye kuyakira, nubwo hari icyorezo cya Covid-19 ariko turi kubona ko hari icyizere kuko imibare igenda igabanuka kandi n’izindi ngamba zisanzweho zo kwipimisha zizakomeza gukurikizwa kandi ntabwo ari yo nama ikomeye twakiriye turi mu bihe bya Covid-19.”

Yagaragaje ko ari inama y’ingirakamaro ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurinda ibyanya bikomye.

Ati “Kuba igiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika byagombye kuba binaduteye isoni kandi uyu mugabane ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Yagaragaje ko ari inama izitabirwa n’abantu batari bake nubwo umubare utaramenyekana kuko bakiri kwiyandikisha.

Birashoboka kandi ko hari abashobora kubenguka ubwiza bw’u Rwanda cyane ko ari igihugu gikataje mu kubungabunga ibyanya bikomye n’urusobe rw’ibinyabuzima hakaba havamo amahirwe y’ishoramari.

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya mbere yiga ku bibazo byugarije ibyanya bikomye muri Afurika kandi yitezweho gufatirwamo imyanzuro ikomeye igamije kurebera hamwe uko abantu bagira uruhare mu kubungabunga ibyanya bikomye n’urusobe rw’ibinyabuzima nk’izingiro ry’ubuzima bw’abatuye Isi.

Ubusanzwe icyanya gikomye ni ahantu hagaragajwe neza, habugenewe kandi hacungwa hagamijwe kubungabunga mu gihe kirekire ibidukikije n’indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zibishamikiyeho n’indangagaciro z’umuco. Harimo ibishanga bitunganyijwe, pariki, amashyamba amazi n’ibindi.

Muri iyi nama hanatangarijwemo ku mugaragaro batatu bagirwa abambasaderi ba gahunda yo kubungabunga icyanya gikomye muri Afurika.

Muri bo harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, Uwahoze ari Perezida wa Niger Mahamaadou Issoufou na Festus Mogae wahoze ayobora Bostwana nk’abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guharanira no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibyanya bikomye biri ku buso bungana 37,7% bw’igihugu kandi hari na gahunda yo kwagura ibice bikomye mu kurushaho kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.

Ibizigirwamo

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (African Wildlife Foundation) bwagaragaje ko mu byanya 700 birinzwe mu bihugu 22; 90% bidafite ingengo y’imari ihagije naho 9% nta niyo bifite.

Mujawamariya yatangaje ko bimwe mu bizigirwa muri iyo nama muri Werurwe 2022 i Kigali harimo uko hashorwa imari mu bikorwa byo kubungabunga ibyanya bikomye.

Harimo kandi kubaka ubushake bw’abaturage mu kurinda ibyanya bikomye ku buryo buri wese aho ava akagera azagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Hazatangirwamo kandi ibiganiro by’ubushakashatsi binyuranye bwakozwe n’ibigo byita ku kubundabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie Hailemalemariam Desalegn, yavuze ko hakenewe ubushake bw’abayobozi ba Afurika kugira ngo umugabane ukomeze kubungabunga ibyanya bikomye nk’umutungo kamere n’izingiro ry’iterambere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kibungabunga ibidukije muri Afurika, Kaddu yagaragaje ko abatuye Isi bakwiye kwitondera ibikorwa byabo mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Nibura turacunga neza mu rugo, uyu mubumbe wacu. Turi gusatira guhagarika imibereho y’abatuye ku isi kubera ibikorwa byacu bigira ingaruka ku binyagasozi n’urusobe rw’ubunyabuzima.”

Yagaragaje nibura ibikorwa bya muntu kuri ubu bihitana ubuzima bw’inyamaswa n’amashyamba bingana na 83% bityo ko hakwiye guhindurwa umuvuno mu kubungabunga ibinyabuzima.

Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku byanya bikomye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (IUCN), Luther Anukur, yashimye u Rwanda rwemeye kwakira iyi nama. Agaragaza ko hakenewe ubuyobozi bufata icyemezo n’ingamba ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Abafashe ijambo bose muri iyi nama bashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare rwe mu gutuma iyi nama ibaho no kuba u Rwanda rwaremeye kuyakira mu gihe igiye kuba ku nshuro ya mbere.

Kugeza ubu u Rwanda rwashyizeho itegeko rishya rigena urusobe rw’ibinyabuzima rikagena ibyaha n’ibihano ku muntu wakoze amakosa agize icyaha kibangamira urusobe rw’ibinyabuzima.

Ministiri w’Ibidukikije Dr Mujawamariya arikumwe n’Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie Hailemalemariam





Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *