Mbaraga- Ni Imana yandokoye n’ingabo za FPR Inkotanyi
Muri iki gihe abanyarwanda bibuka imyaka 28 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, Mbaraga Alexis wari umukinnyi w’umupira w’intoki yatanze ubuhamya uko yashoboye kurokoka, aduha amateka uko byari byifashe mbere, mu gihe ndetse na nyuma ya jenoside ya 1994.
Alex Mbaraga ubu ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, rigizwe n’imikino 3 harimo gusiganwa ku maguru, kunyonga igare ndetse no koga.
Yatangiriye umukino wa volleyball yinjiye mu ishuri ryisumbuye mu seminari ntoya Butare. Avuga ko yinjiye muri iki cyo kigo nta gitekerezo cy’uwo mukino afite dore ko yakinaga umupira w’amaguru nk’umwana wese uvuye mu mashuri abanza. Icyo gihe ngo umukino wa Volley ball ntabwo wari ku rwego ruhanitse.
Yagize amahirwe asanga harimo abanyeshuri bakuru bari mo Karabaranga Jean Pierre ubu ahagarariye u Rwanda muri Senegal, Fidele Sebarinda, Innocent wabaye umusifuzi mpuzamahanga n’abandi.
Ubuyobozi bw’ikigo bwari bushyigikiye uyu mukino, hari umutoza Rutsindura Alphonse bityo batangira kujya bitabira amarushanwa.
Mbaraga agaragaza ko bakunze uyu mukino dore ko watumaga banasohoka bakaza i Kigali. Mbaraga yaje gusoza amashuri ahita ajya muri stage muri sosiyete ya Bralirwa i Kigali, ntibyatinze yagize amahirwe abona akazi aho.
Avuga ko yakomeje gukina, ari mu ikipe ya Buhiri Volleyball Club, bajyanjye ku Mulindi w’Intwari gukina umukino wo kwishyura n’ikipe y’ingabo za RPR Inkotanyi.
Umukino ubanza bawukiniye kuri stade regional ya Kigali i Nyamirambo.
Jenoside yatangiye nyuma y’amezi atandatu Mbaraga atangiye akazi. Mu gihe cya genoside hari abakinnyi bagenzi be bamuhishe. By’umwihariko kurokoka kwe ngo ni k’ubw’ Imana n’ingabo za FPR Inkotanyi zabarokoye.
Mbaraga yagize ati ‘’ Icyo gihe twakiniye kuri Regional ngirango Stade yaruzuye abantu barishima barabyina barahoberana, ya mirizo barayibura na ya matwi barayabura’’.
Yakomeje avuga ko harimo abana benshi b’ i Nyamirambo bakinaga Volley babona barumuna babo, biba ubusabane ndetse hifuzwaga ko mugitondo hongera kuba match kuko abantu babonye ambiance yari ihari bifuza ko ngo haba irindi rushwana.
Byahuriranye n’igihe cya findrising ku Mulindi wa Byumba bitegura kujyayo tariki ya 2/4/1994 bagarutse tariki ya 4 z’uko kwezi nyuma yaho gato tariki 06 jenoside iratangira.
Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi Alexis Mbaraga, yakiniye APR Volleyball Club ari kumwe n’abandi nka Jean Pierre Karabaranga ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Senegal.
Bakinnye imikino ya gicuti ndetse na mpuzamahanga harimo uwahuje APR VBC n’ikipe ya UNAMIR, bari Gukurikirana no gufasha gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha. Umukino wabereye kuri stade Amahoro aho APR VBC yatsinze ikipe ya UNAMIR amaseti 3-0


Christophe Karenzi
