Tshisekedi yasubitse uruzinduko i Kisangani, ajya kwivuriza mu Bubiligi

Share Now

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasubitse uruzinduko yari afitiye mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, ajya kwivuriza mu Bubiligi.

Ibiro bye byasobanuye ko yari yarateganyije kujya kwifatanya n’abo muri Kisangani tariki ya 2 Kanama 2024 ariko bitagishobotse, biti “Ubu yagiye mu Bubiligi kwivuza uruti rw’umugongo.”

Muri Werurwe 2022 ni bwo Perezida Tshisekedi yagiye kwivuza bwa mbere ubu burwayi mu Bubiligi. Nyuma yo kubagwa, yasohotse mu Bitaro i Bruxelles, ajya kuganiriza abakozi bo muri Ambasade y’igihugu cye, abaha ubuhamya ku buzima bwe.

Yagize ati “Birababaza cyane. Byaje mu gihe nakiraga bagenzi banjye i Kinshasa. Biragoye ariko sinashoboraga kubura. Icyo gihe rero, ububabare bwarushijeho.”

Tshisekedi wagaragaye yambaye igikoresho cyo kwa muganga gifata ijosi, yasobanuye ati “Nagize inzobere zamvuye. Ubu nshobora kugendana ‘Minerve’ mu gihe runaka kugira ngo amagufwa n’uruti rw’umugongo bitavunika. Imana ishimwe, ndacyariho.”

Ibi biro byasobanuye ko mu gihe yari akiri muri RDC, mu bitaro bya gisirikare bya Tshatshi giherereye i Kinshasa hoherejwe inzobere zamwitagaho mbere y’uko asubira mu Bubiligi.

Source: Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *