APR na RRA VC zegukanye ibikombe ”Nyerere International Championship”
Ku mukno wa nyuma, ikipe ya APR VC mu bagabo yatsinze Rukinzo VC amaseti 3-1, mu gihe Rwanda Revenue Authority mu bagore yatsinze APR WVC amaseti 3-0, zombi zegukana irushanwa ‘Nyerere International Championship’.
Iri rushanwa ry’iminsi itanu ryaberaga muri Tanzania aho u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe ane arimo APR mu bagabo n’abagore, Police VC mu bagabo ndetse na Rwanda Revenue Authority mu bagore.
Mu cyiciro cy’abagore, amakipe yo mu Rwanda niyo yageze ku mukino wa nyuma, Rwanda Revenue Authority itsinda APR WVC amaseti 3-0 (25-17,25-18,25-17) yegukana iri rushanwa ku nshuro ya mbere.

RRA mu byishimo ku nshuro yayo ya mbere yitabira irushanwa rya Nyerere ikegukana igikombe
Mu bagabo, ikipe y’Ingabo z’igihugu APR yatsinze Rukinzo VC y’i Burundi amaseti 3-1 yegukana ‘Nyerere International Championship’ yaherukaga mu 2017.

Abakinnyi ba APR VC bari kumwe n’Abayobozi bishimira igikombe
Police VC yari yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, yasezerewe muri ½ na Rukinzo VC ku maseti 3-1.
Aya makipe agomba kugaruka mu Rwanda akomeza imyiteguro ya shampiyona izasubukurwa mu mpera z’icyumweru gitaha.
Muri iri rushanwa kandi Muvara Ronald wa APR VC yahembwe nka ‘Best Blocker’ mu gihe Mukandayisenga Benitha yabaye ‘Libero’ mwiza.
Umutoza wa RRA VC Elie Mutabazi aganira na Brightafrica.rw nyuma y’itsinzi yavuze ko ikipe ye ari ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa ryo kwibuka Nyerere.
Yagize ati ‘’Ibanga nta rindi twakinnye nk’ikipe twari tuzi ko APR ari ekipe isanzwe ikomeye. Twagize amahirwe yo guhurira mu majonjora twakinnye nayo ariko dushaka kuyiga kugirango tumenye uko ikina.
Twabonaga ko izindi kipe zihari zikinika ariko twemeza tureba ingufu zabo aho ziri tureba intege zabo aho ziri, kuri finale rero twaje twabyize byose tugize Imana ibyo twateguye birakunda turayitsinda’’.
Umutoza wungirije wa APR VC Rwanyonga Mathayo, nyuma yo kwegukana itsinzi imbere ya Rukinzo, yashimiye ikipe ye muri rusange , yagize ati ‘’ Umwaka ushize wa 2022 igikombe cyaraducitse ubu rero ndishimye ko tucyegukanye, ibi nkaba mbikesha ubufatanye bw’ikipe, abatoza n’ Ubuyobozi bw’ingabo MINADEF ndetse n’abafana batubaye hafi byari bishimishije’’.

APR VC yishimira igikombe
Nyerere International Championship ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa hagamijwe kwibuka Mwalimu Julius Nyerere wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 1964 kugeza nu 1985.
Irushanwa nkiri umwaka ushize wa 2022, ryabereye mu mujyi wa Arusha, uyu mwaka wa 2023 ryabereye mu mujyi wa Moshi ku kibuga cya Hindu Mandal.
Amakipe yari yatumiwe yo mu gihugu cya Kenya, Uganda na Sudani y’Amajyepfo ntabwo yitabiriye iri rushanwa.

APR W VC yegukanye umwanya wa 2

RRA ihanganye na APR

Umuyobozi wa RRA W VC Josiane (ibumoso) yari yaje gukurikirana irushanwa

Abakinnyi , abayobozi n’abakunzi ba Vollyball bari babukereye ku mukino wa nyuma

Umufana ukomeye wa APR Olivier na Alice Team Manager wa APR nyuma yo kwegukana itike yo kujya ku mukino wa nyuma
Christopher Karenzi
