Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse mu Rwanda

Share Now

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya by’Ibikomoka kuri Peteroli, aho litiro ya lisansi ari 1359 Frw ivuye kuri 1256Frw. Ni mu gihe mazutu yo litiro yashyizwe ku 1368 Frw ivuye ku 1201 Frw.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ibi biciro bishya igaragaza ko muri rusange mazutu yiyongereyeho 167Frw mu gihe lisansi yo yiyongereyeho 103Frw.

Ku rundi ruhande ariko, n’ubwo ibi biciro bishya bihanitse ntabwo ariko byari kugenda kuko byari gutumbagira cyane iyo leta idafata icyemezo cyo gushyiramo nkunganire ya milyari 6Frw.

Ibi biciro bishya bizakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest wari mu kiganiro kuri RBA, kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2022.

Muri rusange kuva muri Gicurasi 2021, hatangiye kubaho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho ibihugu byinshi byasaga nk’ibimaze kuva muri gahunda za guma mu rugo. Ni ukuvuga ko ibikomoka kuri peteroli byari byongeye gukenerwa cyane.

Impamvu y’uko gukenerwa cyane kw’ibikomoka kuri peteroli ni uko hari ibihugu bifite inganda byongeye kubikenera cyane, ni mu gihe kandi muri icyo gihe cyari gishize ibikorwa by’ubukungu bitandukanye bisa n’ibyafunzwe niko n’ahacukurwa peteroli naho hari harahagaze.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira muri Gashyantare 2022, izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka muri peteroli ryageze ku kigero kitigeze kibaho mu myaka 10 yose ishize.

Minisitiri Dr Nsabimana ati “Ibyo rero byagize ingaruka ku Isi yose, Afurika, Akarere ndetse n’igihugu cyacu aho ibiciro byazamutse cyane.”

Yavuze ko bitewe n’urugendo rurerure bikora kugira ngo bigezwe mu Rwanda, bishobora kumara ukwezi kose mu nzira kuko akenshi binyura mu Nyanja kugira ngo bigera i Kigali.

Ni ukuvuga ko ibikomoka kuri peteroli byaguzwe muri Gashyantare 2022, ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga ubu aribwo biri kugera ku isoko ry’u Rwanda.

Ati “Urahita wumva rero uko byaguzwe hariya ibiciro byazamutse cyane byatumbagiye, ubwo byanze bikunze cya kiguzi kirahita kijyamo.”

Yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungenge z’uko ibiciro byatumbagiye kuko leta iba ikurikirana umunsi ku munsi ikareba ibyemezo bigomba gufatwa kugira ngo irinde abaturage bayo.

Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko iyo bigenze gutyo leta nayo izamo ikareba uko ishobora kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’iryo zamuka ry’ibiciro ishyiramo nkunganire.

Ati “Niho ya nkunganire cyangwa kwa kwigomwa imisoro bigomba kuzamo, Leta yongeye kwigomwa kugira ngo ibiciro ntibizamuke uko byagombaga kuba bimeze.”

Aha niho yahereye avuga ko ibiciro bishya bigiye kujyaho bizamara amezi abiri bityo leta ikazigomwa miliyari 6Frw zizafasha nka nkunganire yo kurinda ko ibiciro byatumbagira cyane.

Ubusanzwe iyo leta idashyiramo iyi nkunganire, igiciro cya mazutu kuri litiro cyagombaga kuba ari 1483Frw [cyari kuba kiyongereyeho arenga 200Frw], naho litiro ya lisansi yagombaga kuba 1474Frw.

Inkuru ya Igihe


Share Now

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *