Ruzindana Nsoro yahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports
Umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo, wahawe Ruzindana Nsoro nk’umusifuzi wa mbere mu gihe azaba yungirijwe na Simba Honoré na Karangwa Justin basifura ku ruhande.
Amakipe yombi agiye guhura mu gihe kuri ubu atandukanywa n’inota rimwe, aho Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi mu gihe APR FC ifite amanota atandatu yakuye mu mikino ibiri yakinnye mbere yo gusubikirwa umukino wa Etincelles mu cyumweru gishize.
Umusifuzi wahawe kuyobora umukino w’aya makipe yombi y’ibigugu mu Rwanda ni Ruzindana Nsoro ubusanzwe utajyaga awuhabwa kuko wakundaga kuyoborwa n’abarimo Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel na Twagirumukiza Abdul Karim wayoboye uheruka kuba muri Kamena.
Undi wawusifuraga kenshi ni Hakizimana Louis, ariko kuri iyi nshuro yagizwe Umusifuzi wa kane, aho yasimbura uwo hagati hagize ikibazo kiba mu gihe cy’umukino.
Abasifuzi bo ku ruhande bazasifura uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa Cyenda ni Simba Honoré na Karangwa Justin, na bo basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga.
APR FC izakira uyu mukino, yateganyije ko abafana bazawitabira bazishyura 1000 Frw mu myanya isanzwe, 5000 Frw ahatwikiriye, ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 20 Frw mu myanya y’icyubahiro.

Brightafrica
