Imikino y’amajonjora mu bagabo y’igikombe cy’isi irakomeje
Kuva taliki ya 2 ugushyingo kugeza kuya 07 ugushyingo 2021. Guhera kuri uyu wa kabari tariki 02 Ugushyingo kugeza ku itarki 08 Ugushyingo 2021 mu Rwanda hagiye gutangira ikiciro cya 2 cy’imikino nyafrika cy’amajonjora y’igikombe cy’isi mu bagabo muri Cricket muri groupe B.
Iyi mikino ije ikurikira iyashojwe mu kwezi gushize mwitsinda rya mbere ryari ryitabiriwe n’ibihugu birindwi aribyo Ghana, Eswatini, Uganda, Malawi, Seychelles, Botswana n’u Rwanda. Irushanwa ryaje kwegukanwa n’ikipe y’igihugu cya Uganda.
Ibihugu 5 nibyo bigiye guhurira mu Rwanda bikubiye muri cyociro cya kabiri bikaba ari Cameroon, Sierra Leone ,Tanzania , Botswana na Mozambique.
Ikipe izegukana igikombe iziyongera kuri Uganda yabaye iyambere muri groupe A maze kuva taliki ya 15 ugushyingo nazo zisobanure na Nigeria na Kenya zitanyuze mu majonjora yibanze.
Ikipe rukumbi izabasha kwitwara neza muri iryo rushanwa rizahuza amakipe 4 meza kurusha ayandi ikazaba ariyo ibona ticket y’igikombe cy’isi cya cricket.
Mu kiganiro ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa cricket mu Rwanda nubuyobozi wa International Cricket Council ICC bagiranye n’itangazamakuru batangaje ko imyiteguro kugeza magingo aya,ndetse ibi bikagaragazwa namarushanwa nyafurika yasojwe kandi akagenda neza,
Kuba kapiteni n’abatoza b’amakipe yitabiriye iri rushanwa bose bishimiye uko bakiriwe bishimira ibikorwa remezo bigiye kuberaho iyi mikino,bakeza ko waje kwitwara neza.


Karenzi Christophe
